Goma: Umudepite yaguye muri Gereza ya Munzenze

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 8 years

Depite Kenda Kenda Nzanzu yapfuye urupfu rutunguranye aho yari agwariye muri gereza ya Munzenze mu ntara ya Goma muri Kivu y’amajyaruguru akaba yari amaze amezi agera kuri ane yose atari yaburanishwa n’ubutabera ku byaha yaregwaga.

Dufina Tabu Mwana Batembe uhagarariye ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatangarije Radio Okapi ko urupfu rw’uyu mudepite rwagakwiye kubazwa aho yari afungiye kuko umuryango we wagerageje gusaba ubuyobozi bwa Gereza kuba barekura uyu mu depite akavuzwa n;umuryango ariko inzego z’ubucamanza zikabima amatwi kugeza aho umuntu abapfana.

Uyu Depite Kenda Kenda yari afunzwe akurikiranweho ibyaha bijyanye n’indege iherutse kurasa I Goma mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu 2015 gusa kuva icyo gihe afungwa ntago yigeze aburanishwa kugeza ubwo yaguye muri Gereza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2015
  • Hashize 8 years