Gitifu w’Umurenge wa Base avuga ko Isuku iza ku mwanya wa mbere mu bibazo by’ingutu yasanze muri uyu murenge

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 9 years

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base agaragaza ibibazo biza ku rutonde rw’ibyo agiye guhangana nabyo mu gihe azaba ayobora uyu murenge ndetse yemeza ko Isuku iza ku isonga mu bibazo yasanze bikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi byose.

Umurenge wa Base wubatse hafi y’isoko rinini umuntu yakwita mpuzamahanga kuko ni Isoko rihuriramo abantu bavuye imihanda yose yewe n’abaturuka I Kigali baza guhahira muri iri soko usana ari enshi cyane abandi bava mu turere duhana imbibe n’Akarere ka Rulindo kabarizwamo iri soko harimo nk’Akarere ka Gakenke, Burera, Musanze ndetse na Gicumbi. Iri soko nk’Uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base yabwiye Ikinyamakuru Muhabura.rw ngo ryakunze kugenda rigaragaramo Isuku nkeya ndetse ni na zimwe mu mbogamizi yagiye ahura nazo akigera muri Uyu murenge ariko kuri ubu ngo yatangiye kurikurikirana kuko afite Ikipe y’abayobozi bakorana bajya batembera muri iri soko ngo barebe abacururiza ahatujuje ibisabwa cyane cyane Mutubari no mu ma Resitora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Hakizimana Jean Baptiste

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko usanga biba bibaje kubona nk’umuntu acuruza ibyo kurya ariko muby’Ukuri wareba aho atangira ayo mafunguro cyangwa ayatunganyiriza ugasanga hateye ikibazo kubera umwanda bikaba byanatuma bamwe bandurira indwara muri ayo ma resitora. Ibi kandi ntago bitandukanye cyane n’ibyo abahahira muri iri soko bavuga kuko hari bamwe bemeza ko usanga hari ama resitora atekesha amazi ashoka mu mugezi wa base. Uretse muri iri soko rya base ariko usanga muri uyu murenge hari na tumwe mu dusanteri tw’Ubucuruzi tukigaragaramo umwanda cyane nk’aho bita ku mashini hari na Gare izwi nka gare yo kuri base.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Base, Hakizimana Jean Baptiste akomeza abwira Muhabura.rw ko mu gihe kingana n’Ibyumweru bitatu amaze muri uyu murenge yahuye n’ibi bibazo by’isuku ariko ngo akaba yaratangiye kubikemura abifashijwemo n’ikipe y’abayobozi bafatanije kuyobora uyu murenge by’Umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’Umutekano.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 9 years