Gitifu watangije ubwisungane bw’inka yahesheje u Rwanda igikombe ku rwego mpuzamahanga

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashimiye Nsengiyumva Vincent de Paul uyobora Umurenge wa Kamembe, kuba yarafashije abaturage kugira igitekerezo gikemura ibibazo kandi kigahesha ishema igihugu.

Ubusanzwe Nsengiyumva Vincent de Paul ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ariko igihembo yahawe nk’uhagarariye u Rwanda cyagenewe gahunda yagize ubwo yayoboraga Umurenge wa Nkungu muri ako karere.

Nsengiyumva yatsindiye igihembo cyitwa ‘Innovative Management Award’ gitangwa na ‘African Association for Public Administration and Management’. Iki gihembo kigenewe umushinga cyangwa gahunda zifasha guhindura imibereho y’abaturage muri kimwe mu bihugu bya Afurika.

Kuri ubu uyu mushinga w’ubwisungane mu kuvuza inka washinze imizi umwaka ushize aho wafashije abaturage bo mu Murenge wa Nkungu kongera umukamo no kurinda inka kurwaragurika cyangwa gupfa kuko zabaga zifite imiti ihendutse inahagije zikurikiranwa bya hafi n’umukozi ubishinzwe.

Nk’uko abantu basanzwe batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri mwaka ariko bigakorwa hagendewe ku cyiciro buri wese arimo, aborozi b’i Rusizi bo bagennye ko buri muntu yatanga 2000 Frw ku mwaka ku nka imwe, ibyo bigahesha inka yishingiwe kuvuzwa hishyuwe 20% by’igiciro cy’imiti.

Kimwe n’ubwisungane mu kwivuza tumenyereye, umwaka w’ubu bwishingizi bwo kuvuza inka, utangira ku wa 1 Nyakanga buri mwaka, guhera mu 2016 ubwo iyi gahunda yatangiraga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yashimiye Nsengiyumva Vincent de Paul, agaragaza ko inzego z’ibanze zifite byinshi zishakamo ibisubizo.

Ati “Inzego z’ibanze zifite ibisubizo byinshi zigenda zishakamo by’umwihariko zikaba zitagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage gusa no kubahindurira ubuzima, ahubwo binahesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Turasaba ko iyi gahunda ishinga imizi muri uyu murenge ndetse ukanakwira mu yindi yose kugira ngo ifashe n’abandi baturage.”

Akomeza agira ati“Iki gikombe ni ishema ry’u Rwanda kandi gifitanye isano ya hafi n’umuco nyarwanda ndetse n’imiyoborere u Rwanda rufite uyu munsi iganisha mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo Bihari.”

U Rwanda rwahawe igikombe nyuma yo guhatana n’imishinga 49 yo muri Afurika yose, mu gihe ibihugu bitanu (u Rwanda, Misiri, Ibirwa bya Maurice, Afurika y’Epfo na Maroc) ari byo byageze ku mwanya wa nyuma.



MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years