Gisozi:Umugabo yikubise hasi ahita apfa nyuma y’uko yarimo gukina igisoro

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Rutagengwa Anastase w’ imyaka 47 y’ amavuko yituye hasi bitunguranye ahita yitaba Imana.Umugore we yasabye ko hatagira umuntu n’umwe utabwa muri yombi azira urupfu rw’ umugabo we kuko ngo umugabo we yari asanganywe uburwayi.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018, mu kabari gaherereye mu kagari ka Ruhango umurenge wa Gisozi.

Bamwe mu baturage basanzwe kuri aka kabari mu masaha ya saa moya batangaje ko nyakwigendera yari yatangiye gukina igisoro ku manywa.

Umurambo wa nyakwigendera wari urambitse imbere y’ ako kabari hari abantu benshi baje kureba ibibaye.

Umusore wari uziranye na nyakwigendera Rutagengwa Anastase yavuze ko uyu mugabo yari yamubonye nka saa sita yigenza nta kibazo afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisozi Niragire Theophile yavuze ko kugeza ubu nta muntu n’ umwe ukekwaho urupfu rwa Rutagengwa Anastase.

Yagize ati “Byabaye ejo nimugoroba nko mu masakumi n’ ebyiri na 45 hafi saa moya. Uwo mugabo yarimo akina igisoro nta nubwo yarimo anywa inzoga rwose. Aza kugaragaza intege nke ababwira ko yumva akeneye amazi, bamuha amazi asomaho duke andi ayamena mu mutwe ninako guhita yitura hasi ava amaraso mu mazuru no mu kanwa ahita apfa”

Niragire yakomeje avuga ko umugore wanyakwigendera yavuze ko Rutagengwa yari asanzwe afite uburwayi bw’ ibihaha.

Uyu nyakwigendera Rutagengwa yasize umugore n’ abana bane. Umurambo we inzego z’ umutekano zawujyanye ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.


Umurambo wa nyakwigendera mbere kujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years