Gisagara:Ruswa muri girinka iravuza ubuhuha, ikiguzi cy’uhabwa inka giterwa n’uko umuyobozi yaramutse
- 14/01/2019
- Hashize 6 years
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara ,baravuga ko gahunda ya girinka itakiri iyo kugoboka abatifite, ahubwo ubu yahindutse inzira yo kwaka ruswa kw’abayobozi bo mu midugudu no mu tugari twabo.Kuri ubu ngo uhabwa inka ya girinka bimusaba gutanga ikiguzi runaka mu mafaranga bitewe n’uko umuyobozi yaramutse.
Abaturage bo mu karere ka gisaga cyane abari mu kiciro cyambere n’icyakabiri cy’ubudehe arinabo bemerewe inka ya girinka kugirango bazamure imibereho yabo, bibaza niba inzego zabo zibanze zigamije kubafasha cyangwa kubicisha inzara?Aba bavuga ko bishimiye gahunda ya girinka ubwo yatangiraga, kuko bari bizeye ko izatuma bahangana n’ubuzima bugoye barimo.
Kuri ubu ngo iki kizere cyaje kuraza amasinde kuko muri aba ntanumwe urahabwa inka yo kumugoboka, kuko bakwa amafaranga kuva ku bihumbi bitanu(5000frw) kuzamura nyamara kuyabona nabyo bias n’ibid
Umwe mu baturage yagize ati“Kubera ko nta mafaranga aba ahari yo kugira ngo dutangeho ruswa,bityo inka zigasubirayo.Ubu waratowe ariko wagera ku murenge ugasanga byahindutse”.
Undi nawe ati”Kubera ko nta bihumbi bitanu uba wakozemo ngo uhe gitifu,kubera ko nta bihumbi bibiri wakozemo ngo uhe mudugudu ntayo baguha(inka).
Nka njye ubwangenihereyeho, bigeze kuntora mu mudugudu abaturage baranyemeza kubera ubucyene bambonana bati ukwiriye inka.Uwari goronome ndetse na gitifu bati yatanze iki?Ngo ubwo nib anta kintu yatanze turamusimbuza undi ubwo bahise bansimbuza undi mudamu (umugore) abahaye ibihumbi bitanu bari bakoze umuganda”.
Aba baturage bakomeza bemeza ko iyo iyo ruswa itabonetse baheruka batorwa n’abaturage ndetse bakaniyandikisha ngo bazahabwe inka ariko bikarangira bayihaye undi utaranatowe n’abaturage.
Gerome Rutaburingonga umuyobozi w’akarere ka Gisagira havugwa iki kibazo,asobanura ko babihemu bataracika burundu.
Rutaburingonga ati“Ikiziriko ni ubujura.Abajura nti barashira kuburyo twavuga no turatekanye.Icyo dukora ni iki? Twe duhana amakuru uwo tubimenyeho kugira ngo duhane wa muntu ubikoze dutange n’amasomo ku bandi.
Ubwo cyamenyekanye(ikibazo) kiracyemuka”.
Umuyobozi w’akarere avuga ko bamwe mu bayobozi bafashwe bijanditse muri iyi ngeso bahagarikwa bakabiryozwa kuko ngo hari abagitifu batatu b’utugari bahagaritswe kubera iki kibazo ndetse ko hari n’umuyobozi w’umurenge ubwo twataraga iyi nkuru bateganyaga guhagarika.
Si muri Gisagara gusa hakunze kumvikana ,amakosa yo kunama kubatishoboye kwa bamwe mu bayobozi bo mu tugari n’imidugudu bashakira inyungu yumurengera kubatishoboye bagombaga gufasha ,ari nabyo bituma utabashije kugira icyo atanga nkikiguzi nta mpinduka z’imibereho myiza ageraho . ibi nibyo bituma abaturage basaba inzego zibakuriye kujya barushaho kumanuka bakumva imiterere yibi bibazo biba byarababanye urusobe .
Ubusanzwe umuturage wemerewe korozwa muri gahunda ya girinka ,agomba kuba akennye abarizwa mu cyiciro cya mbere cg icya kabiri cy’ubudehe . ukaba kandi ntayindi nka umuryango ufite ,kugira ubwatsi cg gushobora kububona ,kuba warubatse ikiraro ndetse akaba ari inyangamugayo. Gutoranya ugenewe inka bikaba bikorerwa mu nteko y’abaturage bigakorerwa inyandiko.
Ishimwe Honore/MUHABURA.RW