Gicumbi:Ubuyobozi bwiyemeje gukemura burundu ikibazo cy’umubyeyi wabanaga n’abana be mu kazu gateye isoni

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugore witwa Mukandayishimiye Jackeline wo mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Gatobotobo mu murenge wa Giti,nyuma yo guhitamo kwigondera nyakatsi kubera kubura aho aba we n’umuryango we,ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeje ko ubwo bumenye iki kibazo bugiye kugishakira umuti urambye.

Ubusanzwe uyu mugore ufite abana bane nawe wa gatanu ngo yabaga mu nzu yakodesherezwaga n’umurenge,nyuma ngo amafaranga y’ubukode akajya abura bakamusohora bityo afata umwanzuro wo kwigondagondera ako kazu.

Nyuma y’ubundi bufasha habwaga bwa Leta burimo ubwisungane mu kwivuza,ifu y’igikoma y’abana n’ibindi,ubuyobozi bw’akarere ka gicumbi bugiye no kumushakira icumbi ave muri ako kazu yabagamo gateye isoni.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi,Ndayambaje Felix,yabwiye Muhabura.rw ko bagiye kureba neza niba ari mu bo bateganyaga gufasha badafite aho baba ariko uko byagenda kose ikibazo ke kigomba kubonerwa umuti.

Ati”Birasaba ko abantu bagisesengura ariko mu buryo butanga igisubizo.uburyo bwose twagisesengura nta munyarwanda wemerewe kuba mu ivundi.Ikiciro ari bube arimo ntabwo abantu bari buhumirize ngo ni akazi ke kandi turi ubuyobozi”.

Avuga ko bibaye ko babonye atari mu bo bateganya gufasha kubona amacumbi, bagiye gukora uko bashoboye bamukodeshereje inzu nk’amezi atatu.

Ati”Dushobora kumukodeshereza amezi atatu cyangwa angahe noneho abantu bakaganira mu nzego zose hakabaho umuganda nawe umuntu akamuganiriza ngo arabura iki? hakenewe iki? kugira ngo abantu babe bamufasha”.

Ibyiciro by’abagomba gufashwa aka karere gafite ni bitatu bigizwe n’ikiciro cy’abafite ubutaka ariko buri ahantu mu manegeka habujijwe kubakwa bigatuma abura aho aba,abafite ubutaka bwo guturamo ariko ntabushobozi bwo kubaka bafite ndetse n’uwudafite na kimwe muri ibyo byose.




JPEG - 267.2 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi,Ndayambaje Felix

Habarurema Djamali MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years