Gicumbi:Ntibavuga rumwe gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri
- 23/07/2016
- Hashize 8 years
Bamwe mu babyeyi barerera mu rwunge rw’amashuli rwa Kagorogoro,barasaba ko imyaka kimwe n’umusanzu w’amafaranga atangwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri byajya bikoreshwa uko bikwiye kugirango birusheho gutanga umusaruro uba witezwe.
Abarerera mu kigo cy’Urwunge rw’amashuli rwa Kagorogoro riherereye mu murenge wa Manyagiro, Ibi barabishingira kukuba hari aho abana batagaburirwa ngo bahage bityo umusaruro wari witezwe ntugerwego ,mugihe nyamara bitabira gutanga amafaranga cyangwa ibiribwa basabwa ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa. Gusa ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko hari bamwe mubabyeyi ariko bagiseta ibirenge mugutanga umusanzu wabo bigatuma hari umubare w’abana batagerwaho nifunguro.
Umwe mu babyeyi waganiriye na Muhabura.rw yavuze ko nk’ababyeyi bemera ko gutanga umusanzu muri iyi gahunda ari ingenzi,kuko ngo hari umusaruro bamaze kubona. Uyu mubyeyi yagize ati “Ni byiza kuko hari umusaruro tumaze ku bibonamo cyane burya umwana atabasha gukora urugendo ataha atigeze abona icyo kurya yewe binafasha abana bacu mu buryo bw’imyigire bityo bikunganira Leta kugirango ireme ry’uburezi rizamuke ,ntamwana ukoze urugendo rurerure ajya gufata ifunguro I muhira,gusa hari ibikwiye kunozwa birimo guha ibiryo bihagije abana kimwe no gukoresha ibiribwa byatanzwe icyo bigomba gukora”. Uyu mubyeyi akomeza avuga ati ”Aha kandi usanga abana bahabwa ibiryo bikeya bagataha bijujuta bagera mu rugo nyine bagateza ikibazo ababyeyi babo ahanini usanga ikibazo gishobora kuba kiri kuri ba rwiyemezamirimo bashinzwe kugaburira aba bana bacu”
Mukanshimyumuremyi Constasia ni Umukozi w’iki kigo ushinzwe umutungo we yavuze ko usanga hari bamwe mu babyeyi baba bagifite imyumvire iri hasi. Mukanshimyumuremyi yagize ati “Mu bana 239 bose biga murwunge rw’amashuri rwa KAGOROGORO ,abafata ifunguro basaga 180,bivuze ko hakiri n’umubare munini wabataritabira iyi gahunda, usanga rero ahanini ababyeyi bamwe badutenguha kandi ubusanzwe iyi gahunda ni gahunda ifasha abana bacu ari nabo babo turera haba mu buryo bw’imyigire ndetse no mu buryo bw’imibereho myiza” .Aha kandi Constansia akomeza ashimangira ko ikibazo cya rwiyemezamirimo kitigeze kibaho kuri iki kigo ndetse yemeza ko umuntu azana ibyo asabwa hanyuma rwiyemezamirimo akabibara akajya amugaburira byazashira nyine akabimenyeshwa ko ibyo kurya yishyuye byashize.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangijwe mu gihugu muri Kamena 2014, ifite inshigano zo korohereza abanyeshuri mu myigire, nyuma y’ikibazo cyari kimaze kugaragara ko hari abanyeshuri bava mu ishuri kubera inzara. . Ibi ariko ntibyagerwaho hatabaye umuganda wa buri wese ,haba kuruhande rw’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi mukunganira abafite intege nke z’amikoro kugirango inzitizi zikigaragara muri iyi gahunda yo kugaburira abana biga burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 zikurweho.
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw