Gicumbi:Kutagira ubwiherero ku barema isoko rya Kajyanjyari bituma bajya kwituma mu bihuru no ku gasozi

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage barema n’abakorera mu isoko rya Kajyanjyari mu murenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi baravuga ko barembejwe n’indwara zikomoka ku mwanda kubera isoko ritagira ubwiherero.

Ni ikifuzo badahwemye kugaragariza ubuyobozi kuko iki kibazo kimaze imyaka itanu bamwe mu barema isoko bavuga ko iyo hagize uwukenera kwituma ajya ku gasozi cyangwa akinga mu bihuru biri hafi yaryo.

Kuri bo bavuga ko kutagira ubwiherero bibangamiye isuku n’imibereho yabo muri rusange .

Umwe agira ati “Ubwo ni ukujya mu gishanga ukareba ahantu hari nk’akanani ukiherera none se wabigenza gute,nta kundi nyine?”

Mugenzi we nawe ati”Tujya kwituma mu biti iyo iyo dukubwe.N’uwufite wese (ubwiherero) ntabwo yadukingurira aradukingirana.Ayo dutanga hano mu isoko bashyiraho umukozi akahagirira isuku turya ibiduhera mu nda se?.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bushara giherereye mu murenge wa Shangasha, Zirimwabagabo Progene avuga ko hari abarwayi bakira bafite ibimenyetso by’indwara zishingiye ku mwanda.

Ati”Kandi nk’uko mubibona ririya soko ricururizwamo imbuto,ricururizwa imineke n’ibindi abantu bakoresha barya mu rugo.Biroroshye rero kuba amasazi n’utundi dusimba twakura imyanda hariya kuri iriya tuwarete mwabonye tukaba twayijyana kuri biriya biribwa n’abantu babirya bakandura”.

Akomeza avuga ko hari abo bavura bafite indwara ziterwa n’umwanda ngo n’ubwo batahamya neza ko bose baba bakuye ubwo burwayi ku mwanda w’iryo soko.

Ati”Ni ikibazo kigaragara kuko natwe hari abo tuvura,ntabwo tumenya ngo bazikuye hariya cyangwa hehe,ariko ni hamwemuri aho ngaho bagenda bakura izo nzoka zo mu nda”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Rwitare Lambert , na we ahamya ko ikibazo cy’ubwiherero ku isoko rya Kajyanjyari kiri mu bibangimiye imibereho y’abarirema n’abaturiye.

Cyakora, Rwitare avuga bakigejeje ku buyobozi bw ‘akarere ka Gicumbi bakaba bagitegereje ko igisubizo.

Ati”Icy’ubwiherero cyo nicyo yenda umuntu yavuga ko dufite ikizere cya bugufi,kuko akarere karimo kutwizeza ko kazabwubaka ubwo rero biri muri gahunda y’akarere dutegereje ko muri iyi ngengo y’imari buzubakwa kubw’amasezerano y’akarere”.

Nishimwe Frorence, umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe isuku n’isukura, avuga ko koko iki kibazo ku rwego rw’akarere bakizi, ndetse ko biteganyijwe ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019 – 2020, ubwiherero bwo ku isoko rya Kajyanjyari buzubakwa.

AtI”Ni muri santere y’ubucuruzi ya Kajyanjyari icyo kibazo cy’ubwiherero turakizi ni nayo mpamvu ku rutonde rw’imirenge izubakirwa ubwiherero rusange no mu murenge wa Shangasha muri kajyanjyari”.

Mugihe hakunze kuvugwa kenshi ko ubwiherero butujuje ibisabwa ari inzira yo gukwirakwiza indwara zifitanye isano n’umwanda, amwe mu masoko n’insinsiro mu karere ka Gicumbi nta bwiherero agira ahandi ugasanga n’ubuhari butujuje ibyangombwa.

Amwe muri ayo masoko atagira ubwiherer twavugamo nka Yaramba mu Murenge wa Nyankenke, Burimbi muri Ruvune, Maya muri Gatuna ndetse na kujyanjyari yo muri Shyangasha.Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bukaba buvuga ko muri uyu ngengo y’imari buzubaka ubwiherero rusange butandatu burimo n’ubwa Kajyanjyari.

Nsengumuremyi Denis/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years