Gicumbi:Hamenwe ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bifite agaciro gasaga miliyoni 8

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inzego z’umutekano mu karere ka Gicumbi zameneye muruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 8, abaturage bakangurirwa kwirinda gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano bikanatera igihombo ubikora.

Ibiyobyabwenge byamenewe imbere y’abaturage, bigizwe na kanyanga, inzoga zo mu mashashi, ndetse n’ inzoga z’inkorano, byose byafashwe ku bufatanye n’abaturage hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nzeri uyu mwaka.

Muri iki gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge kandi hari hatumiwemo urubyiruko rukiri ruto kugira ngo rusobanurirwe ingaruka z’ibiyobyabwenge imbona nkubone.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi SP Gaston Karagire yibukije abari aho uruhare ibiyobyabwenge bigira mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bituma ababikoresha batinyuka gukora icyo amategeko abuza. Bigira uruhare runini mu kuba imbarutso y’ ibyaha nk’ ubwicanyi, gusambanya abana, amakimbirane ateza gukubita no gukometsa, ubuzererezi n’ibindi.”

Yagiriye inama abafite aho bahurira no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko ngo umusaruro wabyo ari igihombo.

Yagize ati” Iyo bifashwe, biramenwa cyangwa bigatwikwa, amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa. Ubifatanywe nawe kandi akabibazwa n’amategeko. Icyo si igihombo? Ikindi ubinywa abitakazaho amafaranga kandi bikamwica, bikaba byamubera intandaro yo kuba inzerereze itagira icyo yimarira.”

SP Karagire yasabye abaturage kurushaho gutanga amakuru arebana n’ ibiyobyabwenge, inzegon z’umutekano zikabasha kubikumira bitarangiza abaturage ngo binahungabanye umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yavuze ko imyumvire abaturage bagezeho, itanga icyizere ko ibiyobyabwenge bizagabanuka ku buryo bugaragara mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati” Ibi byose biba ku bufatanye namwe [abaturage]. Tubashimiye imyumvire mugezeho. Twe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, turabasaba ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge kandi nimukomeza kubigira ibyanyu, bizacika mu karere kacu.’’

Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage kumenya uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, barushaho gusobanurirwa ingaruka zabyo kugira ngo barusheho gutanga amakuru azajya afasha mu kubirwanya.

Bamwe mu baturage bari aho iki gikorwa cyabereye bemeza ko ibiyobyabwenge atari ibyo kwihanganira, bagasaba abafite aho bahuriye no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko bihungabanya umutekano bikanateza igihombo ubikora.

Yagize ati ”Nta nyungu iva mu gucuruza ibiyobyabwenge, kuko iyo ubicuruza aguwe gitumo ahura n’ ibibazo byinshi birimo guhomba amafaranga yashoye ndetse no kuba ya kurikiranwa imbere y’amategeko agafungwa.’’

Imibare igaragaza ko mu myaka 2 ishize, ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 120 mu mafaranga y’ u Rwanda byamenwe, ibindi bigatwikwa mu karere ka Gicumbi.

Habarurema Djamal

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years