Gicumbi:Bamwe bemeza ko imyumvire ariyo ndiri y’umwanda urangwa mu ngo ndetse no ku mubiri

  • admin
  • 31/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruvune ,mu karere ka Gicumbi barashimangira ko kuba hakigaragara umwanda aho batuye ndetse no ku mubiri biterwa n’imyumvire , kuko kugira isuku bitagombera ibya mirenge.

Ubuyobozi bw’umurenge bwo buvuga ko bukomeje ubukangurambaga kubufatanye n’abafatanyabikorwa b’ Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE binyuze mu matsinda kandi ngo hari icyizere cyo kurandura umwanda burundu.

Izi ngamba nizo bamwe mubatuye mu murenge wa Ruvune bavuga ko zishyizwemo imbaraga zatanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’isuku nke byugarije imibereho myiza y’abaturage.

Ntamukunzi Vestine atuye mu mudugudu wa Mugorore mu kagari ka Ruhondo,avuga ko umwanda ushingiye ahanini kumyumvire ,kuko hari bimwe mu byakwifashishwa mu kunoza isuku bitagombera amikoro ahambaye.

Ati”Ntiwaba umukene ngo ugende unukira abantu !,ngo ube umukene ugire imbyiro ku mubiri ! Nti waba kandi umukene ngo unywe ibiziba ubireba kandi uzi ko habamo inzoka! Ibyo byose bishingiye kumyumvire mibi”.

Ikibazo cy’isuku gifatwa n’aba baturage nkigishingiye ku myumvire kinasobanurwa na Habineza Stanislas umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ruvune nkigituma muri uyu murenge haboneka indwara zifitanye isano n’umwanda urugero atanga n’ inzoka zo munda.

Ati”Indwara zikomoka ku mwanda n’indwara z’inzoka nka amibe niyo ikunze kuboneka”.

Umukozi w’umurenge wa Ruvune ushinzwe imari n’ubutegetsi Kanyabwira Jean Claude,avuga ko ikibazo cy’umwanda kigihari ,gusa yongeraho ko nk’ubuyobozi buticaye ,ahubwo hakomeje ubukangurambaga kandi ko butanga icyizere mu guhangana n’ibibazo by’isuku nke .

Ati”Ubu turareba ingamba zafatwa kugirango babaturage basigaye badafite isuku nk’uko tubyifuza,tubinyuze mu nzira zitandukanye tubumvishe ko isuku ari ngombwa”.

Akomeza avuga ko bifuza ko umuturage w’umurenge wa Ruvune arangwa n’isuku biciye mu kubatoza uwo muco bakawugirira mu miryango yabo n’ahandi ku buryo n’aho banyuze baba ari abantu bagaragara ko ari abaturage igihugu kifuza ko baba bameze nk’uko.

Biciye mu marushnwa anyuzwamo ubutumwa bukangurira abaturage kunoza isuku,Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) uhuriza hamwe amatsinda agamije kwizigama ndetse n’ibigo by’amashuri bibarizwamo amakarabu (clubs) y’isuku n’isukura bagahatana ,bityo bakanahembwa.

Ubu ni bumwe mu buryo Nkundimana Vincent umukozi wa AEE ishami rya Gicumbi ,ushinzwe gahunda y’amatsinda yo kwitezimbere ashimangira nk’ubutuma, guhangana n’ikibazo cy’umwanda bigerwaho.

Ati“Ubundi itsinda ryo kwiteza imbere duhinga rigendera ku nkingi eshatu;harimo inkingi y’ierambere mu by’ubukungu aho niho bwa bwizigame buza.Hari inkingi y’imibereho myiza igizwe no kubana neza n’abaturanyi,kubana neza mu rugo abarutuyemo no gusa neza.Hakaza n’indi nkingi ya gatatu yo kububakira ubushobozi”.

Avuga kandi ko ibyo byose iyo bishyizwe hamwe bibyara umusaruro ufatika.Ikindi kandi ngo banasabwa no kuba intumwa nziza z’aho batuye ndetse n’aho bagenda.

Ikibazo cy’umwanda aho dutuye ,aho tugenda ,ku mubiri no ku myambaro ni bimwe mubifatwa nk’ibikibangamiye imibereho y’abaturage.Icyakora haba ubuyobozi bwite bwa leta kimwe n’abafatanyabikorwa hagenda hashakishwa ibisubizo kuricyo ,birimo kubakira abatishoboye ubwiherero,udutanda tw’amasahani ,gukurungira inzu n’ibindi bijyanirana n’ubukangurambaga.

JPEG - 321.1 kb
Umukozi w’umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi Kanyabwira (wambaye ishati itukura) avuga ko ikibazo cy’umwanda kigihari ariko ngo nk’ubuyobozi ntibicaye ubukangurambaga burakomeje
JPEG - 186.5 kb
Nkundimana Vincent umukozi wa AEE ishami rya Gicumbi ushinzwe gahunda y’amatsinda yo kwitezimbere

Ishimwe Honore/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/08/2019
  • Hashize 5 years