Gicumbi:Amakosa muri raporo y’ubugenzuzi n’ibindi byatumye Meya n’abamwungirije beguzwa

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mudaheranwa Juvenal Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, n’abamwungirije bose begujwe ku mirimo yabo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018.Amakuru y’iyeguzwa ry’iyi Komite Nyobozi y’Akarere yemejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na Njyanama yako

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yemereye umunyamakuru ko ibyo kwegura kw’aba bayobozi aribyo ndetse akomoza ku cyatumye abo bayobozi basezererwa icyarimwe.

Guverineri Gatabazi yagize ati “Nibyo. Ni ibintu byari bimaze igihe bituruka ku mikorere idahwitse.”

Uretse Meya Mudaheranwa, hegujwe Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

Kayombya Dieudonné Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi nawe yemeje iby’aya makuru avuga ko abo bayobozi bose begujwe koko kubera imikorere mibi nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Kayombya Dieudonné yagize ati “Basezerewe uyu munsi mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi. Impamvu yabasezereye ni uko Inama Njyanama ifite mu nshingano gusuzuma imikorere ya komite nyobozi, yasanga inyunzwe n’imikorere yayo bikaba ari byiza ariko na none yasanga itanyuzwe ikaba yafata ingamba zitandukanye, harimo kugirwa inama, harimo kwerekwa ibitagenda neza bagasabwa uburyo babikora bikagenda neza, hanarimo n’icyo cyo kubakura ku mirimo yabo.”

Yakomeje asobanura ko Inama Njyanama yasanze muri raporo zaganiriweho harimo ‘imikorere itanoze’ mu nshingano zabo.Yahamije kandi ko Meya n’abamwungirije bazize amakosa muri raporo y’ubugenzuzi ku micungire y’imishinga y’iterambere ndetse n’iy’ibigo by’amashuri.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yasobanuye ko izo raporo ari izo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ariko amakosa yagaragayemo yagiye anakorwa mu myaka yashize.

Kayombya ati “Ikibazo gikomeye ni uko Inama Njyanama yasanze nyobozi nta ngamba zihamye yari ifite no gukosora amakosa yabonetse no gushyira mu bikorwa inama ziba zaratanzwe, yaba iz’abagenzuzi bigenga cyangwa se ab’akarere.”

Inama Nyanama yahise ishyiraho Umujyanama witwa Sewase Jean Claude kuyobora by’agateganyo Akarere ka Gicumbi.

Aba bayobozi b’aka karere hatangajwe ko begujwe mu gihe hashize iminsi humvikana abandi bo mu tundi turere bo bajyaga bava ku mirimo bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

IBYO DUKORA TUGANE TUGUFASHE


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years