Gicumbi:Akabije inzozi none abaye umudepite nyuma yo kwihangana akaba gitifu w’akagari imyaka 12

  • admin
  • 06/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Basigayabo Marcelline umugore w’imyaka 39 ni umwe mu bamaze gukabya inzozi ze, kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nzeri 2018 yatorewe by’agateganyo kuba umudepite uhagarariye abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, ku majwi 89.4%,nyuma yo kumara imyaka 12 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Cyumba.

Ni impinduka zikomeye urebye inshingano zo guhagararira abanyarwanda bose ukagereranya no guhagararira Akagari kamwe, cyangwa mu buryo bw’imibereho, ukagereranya umushahara wa 120 000Frw wa Gitifu w’Akagali na 1.774.540 Frw wa umudepite.

Mu 2006 ubwo Basigayabo yari arangije amashuri yisumbuye, nibwo yahawe kuyobora Akagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba, ari naho avuka.

Mu mwaka wa 2016 yimuriwe mu Kagari ka Nyakabungo, ari naho akorera kugeza ubu.

Inkuru ducyesha kimwe mu bitangazamakuru byandikira hano mu Rwanda iravuga ko,atatewe ubwo n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’Iterambere ry’Icyaro, bikiyongera no ku buhinzi yize mu ishuri risumbuye rya Nyagahanga mu Karere ka Gatsibo, ngo yigere atekereza gushaka akandi kazi.

Basigayabo ngo kuyobora Akagari abifata nk’amahirwe yagize, bikamubera isoko y’ubunararibonye bugiye kumwicaza mu Nteko.

Basigayabo ati “Nagize amahirwe yo kuyobora Akagari k’ahantu navukiye, nakuriye, mbese ubuzima bw’abaturage baho nari mbuzi neza, ibibazo bafite nari mbizi. Nashakaga kugira umusanzu ntanga mu guteza imbere igihugu n’agace mvukamo by’umwihariko.Sinigeze nifuza gushaka akandi kazi kuko nahoraga nifuza ko agace mvukamo katera imbere, nahoraga mvuga ko ntazahasiga uko nahasanze”.

Basigayabo yatangiye gukorera muri ako gace k’icyaro nta biro y’Akagari bihari, ariko ku bufatanye n’abaturage biyubakiye ibiro, bakomereza no gucyemura ibindi bibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, ibishingiye ku mutungo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Inzozi z’ubuyobozi yagize kuva cyera

Basigayabo avuga ko kuva yiga mu mashuri abanza ndetse n’aho agereye mu yisumbuye, yagiye agirirwa icyizere n’abandi banyeshuri bakamutorera kuyobora ibyiciro bitandukanye.

Basigayabo ati “Natangiye kugirirwa icyizere nkiri mu mashuri abanza, nkurana ikintu cyo gukorera abandi, ariko ntangiye kuyobora Akagari nibwo niyumvisemo ko ngomba gukorera abaturage no kuba ijwi rya rubanda kandi ntizigamye”.

Yungamo ati”Naterwaga ishema no kugira uruhare mu gukorera ubuvugizi ibibazo runaka by’abaturage bigakemuka. Nibyo rero byagiye bintera imbaraga numva ko ndamutse ngize amahirwe nkagera ku rwego rwisumbuyeho, ijwi ryanjye ryarushaho kugera kure nkazakora ibirenze ibyo nakoze.”

Ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamaza, Basigayabo yari umwe mu bakandida 23 bahataniraga imyanya ine y’abagore bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu Nteko Ishinga Amategeko.

Avuga ko guhera ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza yumvaga yifitiye icyizere gikomeye.

Yakomeje agira ati “Sinigeze ncibwa intege no kwiyamamaza hamwe n’abandi bagore navuga ko bari bakomeye, bagiye bakora no mu nzego zitandukanye kandi zikomeye. Najyaga imbere y’imbaga y’abaturage nkumva ntewe ishema no kuvuga ko nyobora Akagari.”

Nyuma yo gutorwa, Basigayabo avuga ko nubwo bikiri iby’agateganyo, byamweretse ko afitiwe icyizere n’abaturage.

Yakomeje agira ati “Nibiba impamo rero nkajya guhagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko n’ubundi nzakomeza kuba ijwi ry’umuturage, kuba ijwi ry’umugore.”

Uyu Basigayabo Marceline, ari kumwe n’abandi badepite bahagarariye Intara y’Amajyaruguru batowe by’agateganyo barimo Murekatete Marie Therese, Nirere Marie Therese na Uwingabiye Solange.

Chief Editor

  • admin
  • 06/09/2018
  • Hashize 6 years