Gicumbi:Abanyeshuli na baturage bo mu murenge wa Rutare bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Gicurasi mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Rutare habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Aho Imidugudu igize Uyu murenge habayeho gahunda yo gukora urugendo mu rwego rwo guha Icyubahiro no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kagari ka Nkoto ko muri uyu murenge, abaturage bo mu midugudu ya Nyagatoma, Bariza na Nyansenge bahuriye ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatoma aho bari kumwe n’abanyeshuri biga ku bigo byo muri iyi midugudu maze bakora urugendo bise “Walk to Remember” maze bagaruka ku kibuga aho bahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye bababwiye ingaruka za Jenoside ndetse n’Uburyo bashobora kuyirinda. Umuyobozi w’iki kigo ndetse n’umuyobozi w’akagari ka Nkoto bose bagarutse ku ngingo zimwe aho basabye urubyiruko gukoresha imbaraga zakoreshejwe zisenya igihugu kuzikoresha bacyubaka.

Bagejejweho kandi amateka ya Jenoside guhera itangiye ndetse n’amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. Basabwe na none kwirinda ingengabitekerezo mbi ahubwo bakagira intumbero imwe ariyo y’iterambere ry’igihugu. Nyuma y’ibiganiro kandi, hakozwe igikorwa cyo kuremera umuturage umwe ndetse n’umunyeshuri bombi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Kwibuka ku nshuro ya 22 Jeniside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ni igikorwa gikomeje gukorwa hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi muri rusange cyane ko ko turi mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.




Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years