Gicumbi:Abajura bishe umugore bamutemaguye banakomeretsa umwana we

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019,umugore wo mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha yasanzwe yishwe atemaguwe n’abakekwa ko ari abajura bari baje kwiba inka.

Uyu mugore witwa Kakuze Laurence nyuma yogusanga yapfuye atemaguwe,abo bajura banasize bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko witwa Nsengimana.

Muri iryo joro irondo ryafashe abasore babiri barimo uwitwa Hagabimana w’imyaka 20 na Habanabakize bakekwaho kwica uriya mugore.

Uwo mwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara mu gihe abo basore babiri bahise bashyikirijwe Polisi.

Rwitare Lambert umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha,yabwiye umunyamakuru ko mbere y’uko bariya basore bajya gutera ruriya rugo bari babanje gushaka umuguzi w’inka nk’uko babyivugiye bamaze gufatwa.

Yagize ati “Icyo twamenye ni uko aba basore bari babanje gushaka umuguzi w’inka witwa Makuza, gusa bayimugejejeho yagize amakenga ahamagara inkeragutabara zihutira kureba abo basore, zisanga umwe muri bo yatemwe ku kaboko.”

Rwitare yavuze ko uriya wakomeretse mu bari bateye ruriya rugo, ashobora kuba yatemwe mu gihe wa mugore yitabaraga bamugezeho.

Ati “Babonaga ashaka kubarwanya bahita bamutemagura mu mutwe kugeza apfuye, umwana na we bamutemye mu mutwe ari gukurikiranwa ku Bitaro i Byumba.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko icyatumye bafata bariya basore ari uko bari basanzwe bazwiho imyitwarire itari myiza.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years