Gicumbi baravuga imyato Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Abatuye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ibigwi by’Umuryango FPR- Inkotanyi kubera ibikorwa by’indashyikirwa wabagejejeho ndetse no kuba ari igicumbi cyo kubohora u Rwanda.

Byagarutsweho na Mukarwego Alphonsine, umuhinzi -mworozi wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga, mu Kagari ka Mulindi, ku Mulindi w’Intwari, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga, ubwo Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi yiyamamarizaga mu Karere ka Gicumbi.

Yashimiye Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame  ko yabahungishije ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanyije ndetse bakabaha inka bakabona amata.

Ati: “Mwaraturinze muduhungisha urugamba mutujyana Gishambasayo, urukundo mwadusigiye riraturya ku mutima urukundo ntirwagarukiye ku Mulindi mwaduhaye inka tunywa amata, abana banywa amata, tubona ifumbire tukeza tugasagurira n’amasoko.”

Yagarutse ku bijyanye n’ibikorwa bibateza imbere birimo umushinga Green Gicumbi wabafashije kuvugurura amashyamba, guca amaterasi, gutera icyayi cy’imusozi n’ibindi bituma babona amafaranga bityo, bagatera imbere.

Ati: “Mwaduhaye umushinga wa Green Gicumbi wadufashije kuvugurura amashyamba ubu mu mwanya muto tuzaba dukirigira ifaranga.

Green Gicumbi yadufashije gutera icyayi cyo ku musozi, nari mfite are 40 umwuzure urabirengera […..] none FPR izo are 40 bantereye ku musozi njye n’umuryango wanjye n’abavandimwe twakoraga muri icyo cyayi baduhemba, ubu nkirigita ifaranga kuko nsarura 2 mu kwezi.”

Akomeza avuga ko uwo mushinga wamwubakiye gaze guteka ibiribwa byihuta kandi akanda ku rukuta mu nzu hakaboneka umucyo.

Yahawe amahugurwa na RAB yo guhinga ubwatsi bwongera umukamo, ndetse agashimira Umuryango FPR-Inkotanyi wamugabiye inka none akaba abona umukamo utubutse, kandi ubumenyi yahawe yanabuhaye bagenzi be b’aborozi bari mu matsinda 5 arimo aborozi batandukanye bagera ku 150 bazi korora neza, ku buryo   ubu babaye kampani icuruza ubwatsi bwongera umukamo.

Mwaratsinze ariko ntimwiharira byose- PDC

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda PDC, Mukabaranga Agnes rimwe mu yifatanyije n’Umuryango FPR- Inkotanyi mu kwamamaza umukandida Kagame yashimye ko batihariye ubwo bari bamaze kgutsinda urugamba rwo kubihorta Igihugu.

Yagize ati: “Ni ibihe byo kubashimira kubera uyu mutekano tugenda tubona hose mu Gihugu […..] ni wo utuma natwe nk’imitwe ya Politiki igira ubwisanzure, muri demokarasi tubakesha.”

Ni uko ku ikubitiro kubera n’ingabo z’Igihugu zari zegukanye intsinzi mwashoboraga no kwegukana byose, ariko imitwe ya po mwasanze mu gihugu hakozwe ibiganiro, hagenda hubakwa demokarasi ishingiye ku mitwe ya politiki itandukanye. Ubwo bwisanzure ni bwo bwatumye imitwe ya politiki 8 yifatanya na FPR- Inkotanyi.

Yavuze ko ku bijyanye Umuryango FPR- Inkotanyi ku mukandida urangwa n’ibikorwa byivugira bifite ibipimo ahenshi 100%.

Yagize ati: “Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda na ryo ryashyigikiye kandidatire yanyu kandi tuzakomezanya mu rugendo kugira ngo tuzegukane intsinzi. Ikindi kubera imiyoborere myiza, bivuze ko mukwiye indi manda  ngo mukomeze.”

Yongeyeho ko Umukandida yakoze byinshi byiza by’indashyikirwa ndetse iyo ahize anesa imihigo ari mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere, ku buryo igisigaye ari ugutora ku gipfunsi.

Abanyagicumbi bazirikana urugamba bagendanyemo na FPR- Inkotanyi

Umunyamuryango Shirimpumu Jean Claude utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi akaba ari umuhinzi- mworoziyavuze ko Abanyagicumbi bazirikana urugamba bagendanyemo na FPR- Inkotanyi.

 Ati: “Tuzirika urugamba twagendanyemo Kandi dushinira Inkotanyi ko ubwo urugamba rwari ruhinanye mwarebaga abakuze n’ababaga bashwiragiye, mwabazanaga aho umutekano uri, ibyo bituma tugirana igihango gikomeye na FPR- Inkotanyi. Dutewe ishema no kuba turi igicumbi cyo kubohora u Rwanda.”

Na we yagarutse ku bikorwa bakesha Umuryango FPR-Inkotanyi harimo ibikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, bigaragaza ko Kagame abazirikana, abagaragariza urukundo.

Uwo mushinga wafashije mu kurwanya isuri yangizaga imisozi, icyayi kiravugururwa, kinaterwa ku misozi, ubu uruganda rw’icyayi rwo ku mulimdi rweguriwe abahinzi, ndetse n’ubuhinzi bwa kawa bwaraguwe ku buryo bavuga ibigwi by’Umuryango RPF-Inkotanyi bigaragara.

Shirimpumu yavuze ko ubukene ari bubi ariko ubwigunge bukarusha, ashima ko muri Gicumbi hubatswe imihanda ihuza ako Karere n’Utundi ku buryo imigendferanire n’imihahiranire yoroshye.

Yanagarutse ku bindi bikorwa remezo byubwatse birimo amavuriro, inyubako ku mipaka, amashuri, ibitaro bya Burera n’ishuri abantu baza kuminurizamo, amasoko, bagejejweho amashanyarazi, amazi, ibikorwa by’ikoranabuhanga n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months