Gicumbi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guha ruswa umupolisi ngo afungure mwene wabo

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 7 years
Image

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi hafungiye umugore witwa Mukamuganga Innocente na Habiyambere Innocent, bakaba bakurikirwanyweho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umuyobozi w’iyi Sitasiyo ngo amufungurire umugabo we ufungiyeyo azira kuba yaribye mudasobwa 21 mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya APAPEB riri muri aka karere, uwo mupolisi yahise ayanga ahubwo ahita abafata arabafunga.

Ibi byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajayaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana, aho yavuze ko uriya mugore afite umugabo ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba witwa Habanabakize Patrick, akaba ari mu itsinda ry’abantu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 21 mu ishuri ryisumbuye rya APAPEB, uyu mugore akaba yarashakaga gutanga aya mafaranga kugira ngo bamufungurire umugabo.

CIP Twizeyimana yagize ati ”Ku itariki ya 20 Gashyantare, uyu mugore yazanye n’umuyobozi w’umudugudu ngo aje kumufasha kumvikana n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Byumba ngo yemere bamuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40,000Frw) amufungurire umugabo, uwo mupolisi arayanga ahita abafata, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa.”

Uyu mugabo yari afungiwe kuri iyo sitasiyo ya Police n’ubundi asanzwe akurikiranweho Ubujura bwakorewe ku ishuri ryisumbuye rya APAPEB bwabaye ku itariki ya 25 Mutarama, Habanabakize akaba yarafatanywe mudasobwa 2 z’iri shuri.

Yakomeje agira inama abanyarwanda kwirinda umuco mubi wo gushaka gutanga ruswa cyangwa kuyakira kuko mu Rwanda ibintu byose bikorwa mu mucyo nta mpamvu yo kugura serivisi.

Aha yagize ati “Niba umugabo we akekwaho kwiba mudasobwa z’ikigo cy’ishuri, si ngombwa ko yari kuza kumutangira ruswa ngo arekurwe, biracyari mu iperereza, niba ari umwere n’ubundi azarekurwa, ariko uriya mugore we arafungwa kubera ko yafatiwe mu cyaha cyo gushaka gutanga ruswa”.

Yasabye abanyarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitandukanye no kwirinda gutanga cyangwa kwakira ruswa n’izindi ndonke bagamije guhabwa ibyo batagenewe n’amategeko, abibutsa ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko umuturarwanda agomba guhabwa ibyo agenerwa n’amategeko nta kiguzi atanze.

Mukamuganga na Habiyambere nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke kugirango amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k‟indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Yanditswe na Chief Editor

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 7 years