Gicumbi : Abanyamadini biyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

  • admin
  • 12/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abayobozi b’amadini akorera mu karere ka Gicumbi bashyizeho ihuriro aho, biciye mu ndirimbo zihimbaza Imana n’ivugabutumwa bakora ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Icyemezo cyo gushyiraho iri huriro cyafatiwe mu nama mpuzamatorero yabaye ku italiki ya 10 Mutarama , ihuza abayoboke bagera ku 1500 bavuye mu matorero atandukanye.

Gicumbi akaba ari kamwe mu turere dukoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge nk’inzira babinyuzamo bava mu bihugu duturanye, cyane cyane Kanyanga , izindi nzoga zitemewe, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye biva hakurya.

Aganira n’aba bayoboke, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Juvénal Mudaheranwa yagize ati:”Ntidushobora kugira umutekano aharangwa ibiyobyabwenge; urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ntitwaruharira inzego zishinzwe umutekano gusa, natwe uruhare rwacu rugomba kugaragara.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje mu ijambo rye, yavuze ku bubi bw’ibiyobyabwenge , ingaruka mbi bifite ku muryango w’abantu n’uruhare bakwiye kugira mu kubirwanya.

CSP Ndayambaje yagize ati: “ Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ribi ku muryango nyarwanda. Impanuka, ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa ryo mu ngo, uburwayi butandukanye n’ibindi bifite inkomoko ya hafi ku biyobyabwenge kandi ibi byose bifite uruhare mu guhindura imyitwarire n’imigenzereze y’umuntu ku buryo ibangamira abandi mu buzima bwa buri munsi.”

Yongeyeho ati:” Ikiguzi cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kiri ku buzima bw’abantu mu buryo buziguye cyangwa biciye mu ndwara ziterwa nabyo nk’igituntu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, umwijima , virusi itera sida n’izindi,..”

Yavuze ko impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ubusinzi ku bashoferi, ibyaha bikorwa b’abakoresheje ibiyobyabwenge,…ibigenda ku bikorwa byo kubafata, ku manza zibaburanisha, ku bifungo byabo no kubavuza barwanya ingaruka zabyo,… byose ari umutwaro kuri Leta no kubishyura imisoro by’umwihariko.

CSP Ndayambaje yagize kandi ati:” Ababyishoyemo bahorana inyota y’amafranga yo kubijyanamo , iyo bibuze bibatera kwigunga bivamo ubwihebe bubatera kwiyahura cyangwa gukora ibyaha biremereye birimo ubwicanyi.

Yasoje agira ati:”Nta gukeka ko ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku muryango w’abantu ariko icyiza ni uko hari n’abandi bafite ubushake bwo kubikumira no kubirwanya , akaba ari nabo benshi cyane cyane urubyiruko.”

Pasiteri Ngwabije Sylvestre wari uhagarariye amatorero y’Abaporotesitanti yavuze ko bakwiye gukoresha uburyo bwose bafite bagafatanya na Polisi n’izindi nzego mu gukoma imbere icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kandi bagakomeza gutuma ababinywa bihana bakabireka.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2017
  • Hashize 7 years