Gicumbi :Abakuwe mu byabo n’ibikorwa bifite inyungu rusange bararira ayo kwarika

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Cyumba na Manyagiro iherereye mu karere ka Gicumbi baravuga ko hashize Imyaka irenga ibiri bahanze amaso amafaranga y’ibikorwa byabo byangijwe byakagombye kuba bibatunze ariko bakaba barabuze igisubizo, ibyabo bikaba byarangijwe ubwo hakorwaga ibikorwa bifite inyungu rusange.

Iki ni ikibazo cyiganje mu bice bitandukanye byo mu karere ka Giumbi abaturage barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko bakomeje kwangirizwa imitungo muri gahunda y’ibikorwa bifite inyungu rusange ariko ntibahabwe indishyi z’ibyabo biba byangijwe. Bimwe mubyangijwe byiganjemo imbuto ziribwa ndetse n’ibiti, Ni ikibazo ubuyobozi bw’umurenge budahakana ko kiriho,ariko kirimunzira yo gukemurwa kuko ibyangombwa byakosowe bikaba byaroherejwe bityo bategereje ko amafaranga asohoka bakayahabwa.

Abanyamategeko bo basanga igihe iki iki kibazo kidakemutse kaba ari akarengane ku bangirijwe ibyabo dore ko amategeko ateganya n’iminsi 120 ntarengwa ngo iyo ndishye y’ibyangijwe ibe yatanzwe. NSHIMIYIMANA Theogene, Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire mu murenge wa Manyagiro yagize ati “Ubusanzwe amategeko y’u Rwanda arebana no kwimurwa ku bw’igikorwa gifite inyungu rusange avuga ko uwimuwe agomba kubanza guhabwa indishyi y’ibye byangijwe mbere y’uko hagira igikorerwa mu mitungo ye, Ibi kandi bikaba bigomba gukorwa bitarenze iminsi 120 nyir’umutungo abariwe indishyi”

Abaturage bavuga ko babangamiwe no kudahabwa indishyi y’ibyabo muri aka karere ka Gicumbi si icya none kuko no mu minsi ishize higeze kubaho ikibazo nk’iki ku batuye mu murenge wa Rukomo bagombaga kwishyurwa na REG ikibazo ubuyobozi bw’aka karere bwemeraga ko bwamenye ariko bukaba burimo kugikurikirana.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years