Gicumbi: Ababana n’abavuga Urukiga bagira ipfunwe ryo kuvuga Ikinyarwanda

  • admin
  • 08/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uruvangitirane rw’ururimi rw’ikinyarwanda n’ururimishami rwitwa Urukiga rukoreshwa cyane mu mivugire y’abatuye mu mirenge ya Miyove,Kaniga,Rushaki, Cyumba, Rubaya n’igice cya Mukarange ho mu karere ka Gicumbi,bituma bamwe mu bazivuga bashobora kwibagirwa ururimi rw’ikinyarwanda bitewe n’uko hari aho bakivuga muri bagenzi babo bakabita abirasi n’abanyamurengwe bityo bagacika intege zo kukivuga.

Murekensi Alphonsine wo mu murenge wa Mukarange akagari ka Kiruhura umudugudu wa Nyamutoko avuga ko urukiga barukoresha iyo bari kuganira hagati yabo kuko mu nama n’ahandi bakoresha ikinyarwanda.

Avuga ko bajya bagira ipfunwe ryo gukoresha Ikinyarwanda iyo bari kumwe na bagenzi babo bakoresha urukiga kuko iyo bakivuze, bahita babita abirasi bityo bakagira ubwoba bwo kongera kukivuga.

Murekensi ati:“Byasaba ko tujya tukitoza no mu rugo n’ahandi ariko ntabwo twabishobora.None se waba utuye mu mudugudu bose bavuga urukiga wowe ukazana urunyarwanda ubwo se bagufata bate! Ino aha iyo babonye ugiye kubivuga gutyo bavuga ko ari umurengwe n’umwirato.Ubwo nyine tukikomereza ururimi rwacu gutyo”.

Uwumurutasate Denise wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mulindi mu murenge wa Kaniga,avuga ko nubwo abanyeshuri barukoresha haba mu ngo iwabo n’aho baba bari kuganirira ku ishuri,ibyo bandika mu gihe cyo kwiga babyandika mu Kinyarwanda.

Ati :“Ntabwo biza mu myandikire ahubwo biza mu mivugire gusa”.

Avuga ko bitewe n’uko bakura mu miryango yabo bivugira Urukiga ndetse ntibige amashuri y’incuke,biba ngombwa ko mu gihe cyo kubigisha umwarimu akoresha imbaraga nyinshi ariko iyo byanze ahinduranya na mugenzi we uruzi akabigisha.

Uwumurutasate ati:“Guhindura abo bana iyo batize ishuri ry’incuke biragorana.Hano bidusaba imbaraga kuko baba bazi urukiga.Niba ubigishije ukabona ntibari kubyumva urahindura ukabivuga mu rukiga kugira ngo babashe kubyumva.Iyo byanze uhinduranya n’undi mwarimu uruzi akaza akaba ariwe wigisha.Ariko biragora kubumvisha ikinyarwanda gisanzwe”.

JPEG - 190.2 kb
Uwumurutasate Denise avuga ko kuba abana batabanza kwimenyereza ururimi rw’ikinyarwanda bakiri bato ariyo mpamvu kubahindura bigorana

Abarimu basaba Leta gukangurira ababyeyi kugira umuco wo kujyana abana mu mashuri y’incuke kuko iyo baje barize ayo mashuri biborohera kubigisha Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gicumbi,Nteziryayo Anastase,avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukomeza gukangurira abaturage gukoresha izo ndimi zose ariko ntibibagirwe ururimi rw’ikinyarwanda cy’umwimerere.

Ati :“Kuba ari Abanyarwanda n’Ikinyarwanda bakwiye kugishyiramo imbaraga.Icyo twe tubasaba ni ugushyiramo imbaraga ariko ntabwo twababwira ngo nibareke ururimi rwabo kuko nirwo kavukire na gakondo yabo”.

Akomeza avuga ko icyo bagiye kubashishikariza ari ukugerageza gukoresha Ikinyarwanda mu gihe bahuye n’abandi bakivuga batazi rwa rurimi rwabo, bakajya bavuga Urukiga igihe baganira hagati yabo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu rwego rwo gukumira izimira ry’ikinyarwanda,Leta yashyizeho gahunda y’amashuri y’incuke kugira ngo umwana ajye atozwa kuvuga ikinyarwanda akiri muto bityo azagere mu mashuri abanza n’ahandi azi kukivuga adategwa.

Mu Rwanda hagaragara indimi shami zirimo izisanisha n’ikinyarwanda zikitwa indimishami z’ikinyarwanda zirimo nk’ikirera kidasaba ko abatakizi basemurirwa ndetse n’indimishami n’izitandukanye cyane n’ikinyarwanda ku buryo umuntu utazizi akenera abasemuzi mu gihe ahuye n’abazivuga, urugero ni ururimi rw’igikiga.

JPEG - 70.8 kb
Visi Meya wa Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Nteziryayo Anastase

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/09/2019
  • Hashize 5 years