Gerrard yarishije imitima abakunzi ba Liverpool
- 21/09/2016
- Hashize 8 years
Steven Gerrard w’imyaka 36, mu cyumweru gishije niho uyu mwongereza w’umunyabigwi muri Liverpool yaje kugaragaza ibyo ategenya ku hazaza he, yashakaga gukura abantu mu rujijo kuko byavugwaga ko agomba kuza agahabwa akazi ko kungiriza Jurgen Klopp, ngo ntagahunda yo kuza gukorana na Klopp yari yafata kandi akeneye no kubanza kuruhuka.
Inkuru ya foxivibe.com, igaragaza ko Gerrard yemeje kuzahagarika ibyo gukina iyi season ya 2016/17 irangiye muri MLS hanyuma ubuzima bugakomereza Merseyside.
Gerrard afite ahantu henshi bamwifuza ngo ajye kubafasha mu gutoza, birumvikana ko inzira nyinshi zimwerekeza mu ikipe ye y’ibihe byose ya Liverpool, gusa ntibirasobanuka niba azahita abyinjiramo atabanje kuruhuka.
Gerrard yagize ati: “Jurgen Klopp ni umuntu wange, yamaze kubona ikipe ye n’abantu be bityo amerewe neza.
“birumvikana, mfitenye igihango gikomeye na Liverpool kandi Liverpool indi ku mutima ni nako bizahora ariko nta bindi narenzaho. Nta gahunda yo gukorana na Klopp.
“tumaze kumenyerena, duhora tuganira ariko nta kazi gahari muri ibi bihe. Nta byinshi navuga biri inyuma ya shampiyona yo muri USA ndimo, MLS.
“sinabura kuvuga ko telephone ihora ihamagarwa, bambaza aho nenda kwerekeza kandi ndikunyura muri byinshi ariko nta cyo natangaza.”
Nta gahunda irafatwa yo gukorana na Klopp
(photo internet)
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw