General Muhoozi yavuze ko mu minsi micye azashyira hanze itangazo rikomeye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year
Image

General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’umuhungu we, yavuze ko mu minsi micye, azashyira hanze itangazo rikomeye, anasubiza abibaza niba yifuza kuba Perezida.

Uyu musirikare wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaza gukurwa kuri uyu mwanya nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri Twitter bwafashwe nko kwibasira Kenya, yavuze ko yafata iki Gihugu mu byumweru bibiri, yari amaze iminsi atagaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yararitse abantu ko mu minsi iri imbere azatangaza itangazo rikomeye.

Yagize ati Mu byumweru bicye biri imbere, nzatangaza itangazo ry’ingenzi. Atari kuri Twitter ahubwo mu bundi buryo. Nzabikora ku giti cyanjye mu bushobozi bwanjye kandi nk’umuyobozi w’urungano rwacu.”

Muhoozi kandi mu butumwa bwe, yagarutse ku bakomeje kuvuga ko yifuza kuzasimbura umubyeyi we ku mwanya wa Perezida w’Igihugu, ati “Mu byukuri ibyo ntibyigeze biba mu bitekerezo byanjye. Namaze kuba umuyobozi w’urungano. Ibyo ubwabyo ni icyubahiro nishimira. Ikiragano cyacu kizaba ikitegererezo.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year