Général Major Nyakarundi yitabiriye inama mu gihugu cy’u Bufaransa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umugaba w’Ingabo  z’u Rwanda zirwanira ku butaka,  Général Major Nyakarundi Vincent, yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo, mu Mujyi wa Rennes, mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni inama yiga ku kubungabunga amahoro, umutekano no kubitoza urubyiruko.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Maj Gen Nyakarundi Vincent yaganiriye na mugenzi we mu gihugu cy’u Bufaransa, Gen Pierre Schill.

Aho kandi Gen Nyakarundi yanitabiriye ibirori byo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Saint-Cyr Coëtquidan Military Academy ryo muri icyo gihugu.

Muri ibyo birori Gen Nyakarundi yanahahuriye n’Umunyarwanda Cadet Furaha Jean Paul Kabera na we urangije umwaka we wa mbere muri iryo shuri.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/07/2024
  • Hashize 2 months