General James Kabarebe Minisitiri w’ingabo Yashyikirije igikombe Ulinzi nyuma y’uko APR naniwe gutsinda

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’umupira w’amaguru yatsinze iya Tanzania 1-0 biha amahirwe Ulinzi yo muri Kenya kwegukana igikombe.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yagomba kwegukana icyo gikombe iyo iramuka itsinze Tanzaniya ibitego 2-0.

Igitego cy’Ingabo z’ u Rwanda cyatsinzwe na Usengimana Faustin ku munota wa 35.

Ingabo za Kenya zegukanye igikombe, kuko mu mukino ubanza zari zatsinze iz’u Rwanda 1-0, ariko ibindi byose bikaba byanganyaga.

Nyuma y’uwo mukino wahuje ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania, ingabo za Kenya zahise zegukana igikombe cy’iryo rushanwa.

Nyuma y’umukino, Usengimana Faustin watsinze igitego muri uwo mukino yavuze ko wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi.

Usengimana yagize ati “twaje dushaka ibitego bibiri ariko ntabwo tubashije kubigeraho, twagerageje uko dushoboye ngo tubashe kubona ibitego ariko ntabwo bihagije”.

Usengima avuga ko bakinnye neza mu kibuga, ariko bagifite ikibazo mu bijyanye no gutsinda ibitego.

Umutoza w’ikipe y’ingabo z’u Rwanda, Kanyankore Gilbert bita Yaoundé atangaza ko amakipe yombi yashakaga gutsinda, kandi amakipe yombi yashakaga ibitego ngo yizere kwegukana iryo rushanwa.

Ikipe y’Ingazo z’u Rwanda niyo yaherukaga gutwara icyo gikombe mu mwaka ushize ubwo cyakinirwaga i Kampala muri Uganda.

Imikino ihuza amakipe y’igisirikare yo muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya 10 yaberaga mu Rwanda, yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2016 kuri Sitade Amahoro.

Aya makipe yakinnye ni: Umupira w’amaguru, Basketball, Netball, Handball na Netball


General James Kabarebe Minisitiri w’ingabo Yashyikirije igikombe Ulinzi nyuma y’uko APR naniwe gutsinda

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years