Gen Rusagara yahakanye ibyo ashinjwa mu nyandikomvugo ya Capt. Kabuye

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 9 years

Mu iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Brig. Gen (Rtd) Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Rtd Sgt Francois Kabayiza, kuri uyu wa Kabiri, Rusagara yatangiye kwiregura ku nyandikomvugo zakoreshejwe abatangabuhamya bamushinja.

Gen. Rusagara yahereye ku nyandikomvugo zakoreshejwe Rtd Captain David Kabuye, kimwe n’izakoreshejwe abandi, akavuga ko zakozwe yamaze gufungwa.

Mu byaha Kabuye wasezerewe mu ngabo ashinja Rusagara, nk’uko Ubushinjacyaha bumurega, harimo kwamamaza ibihuha yangisha abaturage ubutegetsi buriho, hashingiwe ku magambo yakoreshaga atari ‘ukuganira’, ahubwo ngo akangurira abo yabibwiraga kutayoboka ubutegetsi buriho.

Ibi ngo bihurira ku biganiro Ubushinjacyaha buvuga ko yagiranaga n’abasirikare bakuru, umuto ari ufite ipeti rya Colonel.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusagara ari nk’aho yakanguriraga abasirikare barimo Col. Jill Rutaremara kumva Radio Itahuka ya RNC, kugeza ubwo ngo yamuhaye ‘ecouteur’ ngo abyumve.

Ngo hari n’aho yamubwiye ko yigize umuvugizi wa Leta, anamukangurira gusoma igitabo cya Gahima wo muri RNC, ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ‘ugisomye aba akangurirwa kurwanya ubutegetsi buriho.’

Rusagara kandi yashinjijwe kuba yaravugiye ku Mukuru w’Igihugu ati “our guy is finished”.

Umushinjacyaha ati “kuvuga ngo Umukuru w’igihugu yararangiye ni nko kuvuga ko nta n’ikindi mu gihugu kiba kikiriho.”

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Rusagara yashimagizaga abarwanya leta bazwi nka RNC avuga ko bari kugenda bongera imbaraga. Yakomeje avuga ati “mutekereze Jenerali ashimagiza umwanzi, abibwira abasirikare bakuru.”

Umushinjacyaha yavuze ko Rusagara yahuzaga abasirikare akabangisha ubutegetsi kugeza ubwo yabivugiye no mu nama y’ubukwe mu kabari, kimwe n’abandi basirikare bakuru abaha “ivanjili y’umwanzi”

Umushinjacyaha yagize ati “Abajenerali na ba Colonel batanu iyo ibyo bintu babyemera bakabibwira ingabo zabo, murumva intugunda byari gutera mu gihugu?”

Rusagara yahakanye ibyo ashinjwa mu nyandikomvugo ya Capt. Kabuye

Ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo ayivugaho, Rusagara yabanje kugaruka ku buryo yafashwemo nyuma yo guhamagarwa mu biro no kwihanangirizwa na Gen. Jack Nziza wamubwiye ko ari kwitwara nabi, nyuma yo kubwirana byinshi, Gen. Nziza amubwira ko azabona uwo ari we (You will see who I am).

Captain Kabuye yakoreshejwe inyandikomvugo eshatu. Mu nyandikomvugo ya mbere Capt David

Kabuye yiyandikiye n’intoki ku wa 19 Kanama, hari aho yanditsemo ko atigeze yumva Rusagara anenga Umukuru w’Igihugu.

Mu zindi zakurikiye yakoreshejwe n’inzego zibifitiye ububasha, Kabuye yemeje ko kuri Tennis Club Nyarutarama, ‘Rusagara yanengaga politiki y’u Rwanda, avuga ko Umukuru w’Igihugu ategekesha igitugu, gahunda ya Ndi umunyarwanda yizwe nabi, u Rwanda rwashyizeho ikigega Agaciro ngo hakatwe imishahara y’abakozi nyuma yo guhagarikirwa inkunga…’

Kabuye ngo yavuze ko ibyo bintu batabiganiraga, ahubwo we yabinyomozaga, avuga ko atigeze abimenyesha ubuyobozi bubishinzwe ndetse anabisabira imbabazi.

Rusagara yahakanye icyo kuvuga ko yanenze Ikigega Agaciro kandi ubwe yaragitanzemo miliyoni eshatu. Yahakanye kandi no kuvuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yizwe nabi, kandi ngo yarayikozemo akabihemberwa, akabyishimira ndetse akabiherwa Impamyabushobozi.

Me Buhuru wunganira Gen. Rusagara yavuze ko Capt David Kabuye inyandikomvugo ya mbere yayanditse yisanzuye ikaba irimo ukuri, ariko ngo izindi zakurikiyeho yazikoze yamaze gufungwa, byatumye avuguruza iya mbere.

Rusagara we yanasabye ko Kabuye yazazanwa mu Rukiko agasobanura uko byari byamugendekeye ajya kunyuranya imvugo.

Umushinjacyaha yavuze ko inyandiko ya mbere Capt Kabuye yayanditse uko ashaka, bityo ngo izakurikiyeho ni zo zikwiye kuba ziganirwaho mu mategeko. Yanavuze ko uretse ibyo Kabuye yemeza, n’ubuhamya bw’ abandi babajijwe bugenda buhura Kabuye ashinja Rusagara.

Mu bandi batangabuhamya bashinja Rusagara harimo Col Mulisa, Brig. Gen. Kalyango, Col Jill Rutaremara n’abandi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 9 years