Gen Maj Nzabamwita yongeye gushimangira ko nta gihugu cyagize uruhare mu ifatwa rya Rusesabagina
- 21/09/2020
- Hashize 4 years
Nyuma y’uko Rusesabagina yerekanwe muri RIB ikigali , hibajijwe byinshi ndetse hatangazwa byinshi uburyo uyu mugabo yageze i Kigali, mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwo buvuga ko “yizanye i Kigali ku bushake bikaba byongeye gushimangirwa n’ Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga kitwa The New York Times .
Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Anaïse Kanimba yatangaje ko atazi uburyo Papa we yageze mu Rwanda kuko ngo aherukana nawe ubwo bavuganaga k Telefone, bakaba barongeye kumenya amakuru ye ubwo yerekanwaga n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB.
Mu kiganiro umukobwa wa Rusesabagina witwa Anaïse yahaye ibinyamakuru mpuza mahanga yavuze ko Papa we yari mu rugendo i Dubai ndetse akaba yari yabamenyesheje ko yahageze yo .
Yagize Ati “Ni bwo bwa nyuma duheruka kumwumva atubwira ko ahageze, ntabwo twongeye kumwumva kuva ubwo kugeza ubwo twabonye ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Uyu mukobwa wa Rusesabagina yakomeje agira ati “Ntabwo tuzi uko yageze hariya n’ibyabaye, ni yo mpamvu dutekereza ko yashimuswe kuko ntabwo yari kujya mu Rwanda ku bushake bwe.”
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita, yongeye gushimangira ko nta gihugu na kimwe cyagize uruhare mu ifatwa rya Paul Rusesabagina, kuko ari we ‘wizanye mu gihugu ku giti cye.’
Nzabamwita yabwiye The New York Times ko nta tegeko ryishwe mu bikorwa byo guta muri yombi Paul Rusesabagina, kuko byanyuze mu mucyo, ashimangira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byafatanyije n’inzego z’u Rwanda mu gukora iperereza kuri Rusesabagina.
Yavuze ko icyatunguranye gusa ari uburyo u Rwanda rwakoresheje ubuhanga buhanitse mu ifatwa rya Rusesabagina, ati “Batunguwe gusa n’uburyo twashoboye gukoramo igikorwa nka kiriya, kandi kikagenda neza cyane”.
Hari amakuru yari yatangajwe mbere avuga ko Amerika yari imaze igihe ifatanya n’u Rwanda mu iperereza ry’ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ndetse ko yagiye abazwa n’inzego z’iperereza za Amerika
- Rusesabagina yavuze ko aho kwisanga i Burundi, ngo yasohotse mu ndege asanga akikijwe n’abasirikare b’u Rwanda
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na New York Times, uyu mugabo w’imyaka 66 yavuze ko yafashe indege atekereza ko agiye mu Burundi. Iki kiganiro yagitanze ku wa Kane w’iki Cyumweru kuri Station ya Polisi ya Remera aho afungiwe, yari kumwe n’abunganizi be babiri aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David. Ni ikiganiro yavuze ko yatanze ku bushake bwe nta muntu umuhatiye.
Icyo kiganiro cyakorewe mu cyumba Rusesabagina afungiwemo, inkuru ivuga ko cyari kirimo isuku, kirimo uburiri butwikirije inzitiramibu. Uyu mugabo ngo yari yambaye ipantalo ya kaki, ikote, inkweto n’isaha ku kuboko iri mu ibara rya zahabu.
Rusesabagina yabariye umunyamakuru inkuru y’uburyo yageze mu Rwanda avuye ku Kibuga cy’indege i Dubai. Gusa ni inkuru igiteye amatsiko menshi.
Yavuze ko yaketse ko indege bwite yinjiyemo ari i Dubai yerekeje i Burundi mu Mujyi wa Bujumbura aho yari afite gahunda yo kuganira n’amadini atandukanye ku butumire bw’umupasiteri waho.
Aho kwisanga i Burundi, ngo yasohotse mu ndege ku wa 29 Kanama asanga akikijwe n’abasirikare b’u Rwanda, ni ko kumenya ko aho ari atari i Burundi ahubwo ari mu gihugu cy’igituranyi, u Rwanda, aho yaherukaga mu myaka 16; ibintu ngo nawe byamutunguye.
Abajijwe uko yumvise ameze nyuma yo kwisanga mu Rwanda, Rusesabagina yarasubije ati“Nawe ibaze uko wakumva umeze wisanze ahantu udakwiriye kuba uri”.
Ubwo Umunyamakuru wa The Reuters yabazaga Perezida Kagame iby’uko Rusesabagina yaba yarashimuswe (kidnapping), Perezida Kagame yamusubije ko atari ko byagenze.
Perezida Kagame yamusubije ati: “Iyo witegereje neza usanga kuba ari hano ari we wabigizemo uruhare runini kurusha undi uwo ari we wese. Ni nk’uko abantu babwira umuntu ibintu, bagasanga bihuye neza n’ibyo yifuzaga, hanyuma akabakurikira nyuma akaza kwisanga ahantu nka hariya.
Rwose biragaragara ko ari we wabigizemo uruhare kandi twizeye neza ko igihe nikigera azabyivugira, akavuga uko byamugendekeye.”
Perezida Kagame yavuze ko ‘ibyo avuga ari ukuri gushingiye ku byabaye’ kandi ko uwashaka kubigenzura wese yabikora.
Rusesabagina w’imyaka 66 yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, aburana ku ifungwa n’ifungurwa.
Aregwa ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo gutera inkunga iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba mu mutwe w’iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’ibindi.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye Reuters ko mu gihe ibyaha Rusesabagina ashinjwa byaba bimuhamye ashobora guhabwa igifungo kirimo na burundu.
Yagize ati “Ku byaha bimwe na bimwe, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25, hari ibindi byo bishobora no kugera ku gihano cya burundu.”
Rusesabagina ubwo yabazwaga niba ibyo ashinjwa abyemera, yanze kugira icyo avuga kuri buri cyaha ahubwo abwira umucamanza ko yabisubijeho kimwe ku kindi ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.
Urubanza rwa Rusesabagina hari abarufashe mu buryo bwa Politiki kuko yari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda ukica abaturage.
Faustin Nkusi yamaganye abavuga ko urwo rubanza ari urwa Politiki, ati “Iki si ikirego cya Politiki. Ntabwo wakoresha uburenganzira bwawe bwo gutanga ibitekerezo n’ubwa politiki wica abandi baturage, wiba imitungo yabo cyangwa ubafata bugwate.”
Umuryango wa Rusesabagina wanze abanyamategeko yatoranyije ngo bamuburanire nyuma yo kugera mu Rwanda, ndetse ushyiraho abawo.
Nkusi yavuze ko Rusesabagina ari we wihitiyemo abanyamategeko babiri bamwunganira, kandi ko yemerewe kuvugana n’umugore we ndetse n’abana .
UBWANDITSI MUHABURA.RW