Gen Kayihura yashyiriweho abasirikare basaga 160 bagomba gucunga buri gikorwa cye

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years

Igisirikare cya Uganda cyamaze kugaba abasirikare 165 kugira ngo bacunge buri ntambwe iterwa na Gen Kale Kayihura kugeza igihe urubanza rwe mu rukiko rwa gisirikare i Makindye rurangiye.

Amakuru yizewe ava ku biro by’igisirikare cya Uganda biri i Mbuya mu Mujyi wa Kampala avuga ko aba basirikare bazaba bashinzwe kurinda urugo rwa Gen Kayihura ruri Kampala, urundi ruri mu Karere ka Kisoro ndetse n’ibindi bikorwa bye byose bisanzwe.

Gen Kayihura nk’uko Spyreports ibitangaza kuri ubu yamaze guhabwa imodoka yo mu bwoko bwa Prado Landcuiser, ifite ibirango by’igisirikare, iherekejwe n’abarinzi.

Aba basirikare bahawe akazi ko gutanga raporo no kumenyesha inzego z’umutekano ku biri gukorwa n’uyu mujenerali w’inyenyeri enye, ipeti rikuru kurusha andi mu gisirikare cya Uganda (UPDF).

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yirukanye Gen Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda muri Mata 2018.

Yaje gutabwa muri yombi kuwa 13 Kamena nyuma agashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare Makindye mu Mujyi wa Kampala ahoy amaze iminsi 76 afunze.

Uyu mugabo ashinjwa kugira uruhare mu gufasha, gutegura no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda ku ngufu hagati ya 2012 na 2016.

Uyu mujenerali w’Umufumbira kandi ashinjwa kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare ariko ibi byaha byose arabihakana.

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years