Gen.Kale Kayihura yongeye kuvumburwaho indi dosiye ikomeye ishobora kumusiga aharindimuka

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years

Gen.Kale Kayihura, yongeye gushyirwa mu majwi mu yandi mahano nyuma y’aho iperereza rihishuriye ko yasohoye mu buryo bunyuranyije n’amategeko akayabo ka miliyoni 500 z’amashilingi akagura imodoka zihenze akaziha abari bamwungirije bakaba n’inshuti ze za hafi mu gipolisi nta burenganzira yahawe.

Uyu mugabo wahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda kuri ubu asanzwe ufite urubanza ataravaruka narwo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Makindye,Amakuru aravuga ko ubwo aya makuru yageraga mu matwi y’umuyobozi wa polisi ya Uganda muri iki gihe, Martin Okoth Ochola, yahise atanga itegeko ko umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha, AIGP Grace Akullo, ahita atangira iperereza no guta muri yombi abarebwa n’iki kibazo.

Iby’uko Kayihura yaba yarakoresheje aka kayabo agura izi modoka,aremezwa na bamwe mu bapolisi nk’uko babitangarije Spyreports ducyesha iyi nkuru,aho bavuga ko Gen Kale Kayihura ubwo yari agifite ububasha ku gipolisi nk’umukuru wacyo, yaguze imodoka icumi zihenze muri Chatta Motors, nyuma akazisaranganya abapolisi 10 bari inshuti ze zahafi nk’igihembo cy’akazi bamukoreraga.

Bagize bati “Imodoka zose zaje mu mazina y’abapolisi icumi.”

Kugeza ubu, abapolisi bari muri iri perereza baravuga ko bamwe mu bakozi ba Chatta Motors bagize uruhare mu gutanga izi modoka, bamaze gukoreshwa inyandikomvugo ku cyicaro cya CID ahitwa Kibuli.

Iri tsinda kandi rikaba ryongeyeho ko hasigaye gutumiza abo bapolisi 10 bahawe izo modoka nabo bakabazwa, ndetse nyuma hakazahamagazwa Gen Kale Kayihura nyir’ubwite nawe akagira ibyo asobanura kuri iyi ngingo.

Umwe yagize ati “Mu mpera z’icyumweru gitaha turateganya kuzaba twasoje iperereza ryacu hanyuma twoherereze dosiye ubushinjacyaha ku nama zijyanye n’amategeko”

Amakuru akaba akomeza avuga ko Gen Kale Kayihura n’abo bapolisi bashobora gushinjwa ruswa no gukoresha nabi imyanya yabo.

Abazwa kuri iki kibazo,umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Chatta Motors,Evert Bashaija,yemeje ko bamwe mu bakozi ba Chatta Motors bahamagawe kuri CID bagakoreshwa inyandikomvugo.

Bashaija ati “Icyo nakwemeza nuko bagenzi bacu bahamagawe I Kibuli bakagenda bagakora inyandikomvugo ariko sinababwira ibyo bavuze kubera ko ntari mpari.”

Ibi bije byiyongera ku rubanza Gen Kale Kayihura afite mu rukiko rwa gisirikare aho akurikiranweho kunanirwa gucunga ibikoresho bya gisirikare no kugira uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

Gusa we agashimangira ko yakoze mu buryo bwemewe n’amategeko kuko u Rwanda na Uganda bifitanye amasezerano yo guhererekanya abakurikiranweho ibyaha bahunze ubutabera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years