Gen Kale Kayihura yitabaje abajenerare bo hejuru kugirango arebe ko yarekurwa

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years

Gen Kale Kayihura, wayoboye Igipolisi cya Uganda mbere yo kwirukanwa ku mirimo ye ndetse nyuma agatabwa muri yombi, yamaze gusaba abasirikare babiri bakuru, Maj Gen. Sam Kavuma na Maj Gen. James Mugira ngo bazamwishingire akomeza gukurikiranwa ku byaha akurikiranweho adafunze.

Gen Kavuma wahoze afasha bya hafi Perezida Museveni, kuri ubu niwe mugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe Gen Mugira wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, kuri ubu akuriye Ikigo cyitwa National Enterprise Corporation (NEC) cy’ibikorwa by’ubucuruzi bya gisirikare.

Amakuru aturuka hejuru yizewe agera kuri Daily Monitor akaba avuga ko Kayihura yitabaje aba ba General bo ku rwego rwa Maj. Gen kuko habuze abo ku rwego rwe rwa General full bashaka kumukuza mu munyururu amazemo amezi asaga abiri mu kigo cya gisirikare cya Makindye.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, itariki 24 Kanama, nibwo Gen Kale Kayihura yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha bitatu; bibiri bifitanye isano no kunanirwa inshingano ze, ndetse n’ikindi cyo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Kanama agaruka mu rukiko kumva ibijyanye n’ubusabe bwo gukurikiranwa adafunze kuri bail nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Daily Monitor ikomeza ivuga ko itabashije kuvugana na Maj. Gen Kavuma na mugenzi we Maj. Gen Mugira kuko ngo telephone zabo zari zifunze, ariko ngo Maj. Gen Mugira yari mu rukiko ubwo Gen Kayihura yarugezwagamo bwa mbere.


Gen Kavuma wahoze afasha bya hafi Perezida Museveni

Gen Mugira wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare, kuri ubu akuriye Ikigo cyitwa National Enterprise Corporation (NEC) cy’ibikorwa by’ubucuruzi bya gisirikare

Salongo Richard

  • admin
  • 27/08/2018
  • Hashize 6 years