Gen Kale Kayihura ntiyemerewe gukoresha telephone ndetse arinzwe bikomeye

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years

Gen Kale Kayihura kugeza ubu , yugarijwe n’indwara ya diabetes mu Gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza nyuma yo kurekurwa n’urukiko . Gen. Kayihura utarahiriwe n’ibihe byiza, muri uyu mwaka yakoreye igipolisi cya Uganda imyaka igera kuri 13 ndetse ni nawe wamaze kuri uwo mwanya igihe kinini kurusha abandi, ariko muri Werurwe Perezida Museveni yamusimbuje Okoth Ochola wari umwungirije.

Kugeza ubu!! Gen. Kayihura arinzwe bikomeye n’Abasirikare bavuye muri Uganda bafatanyije n’abasirikare ba Kenya Ku Bitaro bya Nairobi Aho yagiye kwivuriza.

Gen Kale Kayihura akaba yarerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize agiye kwivuza nyuma yo kwemererwa gukurikiranwa adafunzwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa makindye rumukurikiranyeho ibyaha bigera kuri bitatu.

chimpreports ducyesha iyi nkuru ivuga ko Gen Kale Kayihura kugeza ubu yugarijwe na diabetes atemerewe gukoresha telephone ndetse akaba ari kugerwaho n’abantu babiherewe uburenganzira nabwo arinzwe bikomeye.

Bikaba bivugwa ko arinzwe bikomeye n’abayobozi ba Kenya na Uganda mu rwego rwo kwirinda ko yagira gutya agatoroka ibitaro.

Biravugwa kandi ko umwe mu bamukurikiranira hafi ari Brig. Dr Ambrose Musinguzi, ukuriye serivisi z’ubuvuzi mu Gisirikare cya Uganda, UPDF.

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years