Gen. Kainerugaba Muhoozi ategerejwe i Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko agiye gusura u Rwanda aho azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe tariki 11 Kanama 2024.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2024, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko yishimiye ko agiye kwongera gusura aho yise iwabo ha kabiri.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nzasura mu rugo ha kabiri, Rwanda vuba nzitabira ibirori byo kurahira kwa Afande Kagame bidashidikanywaho ko bizaba ari ibirori bidasanzwe muri Afurika muri uyu mwaka. Urukundo rugumeho.”

Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yabaye tariki 15 Nyakanga 2024 ku majwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.32%.

Perezida Kagame ni we wa mbere ugiye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo mu 2015, ryakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi, ikaba itanu.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azarahira ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2024 mu birori bizabera kuri Stade Amahoro ivuguruye.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yaherukaga i Kigali, tariki 24 Mata 2023, ubwo yari yaje kwizihiriza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko nkuko yari yatangaje ko azayizihiriza ari kumwe na Sewabo Kagame aho kubera muri Uganda nkuko byari bisanzwe.

Uretse gukunda u Rwanda no kuhafata nko mu rugo ha kabiri Gen. Muhoozi yanagize uruhare mu kongera kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Gen. Muhoozi aheruka mu Rwanda mu 2023 yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 49
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2024
  • Hashize 1 month