Gen Kabarebe yavuze ko abarokotse Jenoside ntacyo batahaye igihugu kuba barashoboye kugira umutima ubabarira

  • admin
  • 24/10/2016
  • Hashize 8 years

Gen Kabarebe yavuze ko abarokotse Jenoside ntacyo batahaye igihugu kuba barashoboye kugira umutima ubabarira ariko ko bagikeneye gukoresha izindi mbaraga nyinshi dore ko nta wundi basiganya kubaka igihugu.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2016 mu kiganiro yahaye urubyiruko rw’abasore rwa AERG ubwo rwasozaga ihuriro rumazemo iminsi itatu mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri w’Ingabo yabwiye uru rubyiruko ko n’ubwo umwanzi w’igihugu akora uko ashoboye ngo ahungabanye umutekano ntaho yamenera.

Yagize ati”Nta muntu ushobora gutera u Rwanda ngo arunesha , n’ubwo habaho kwishyira hamwe kw’ibihugu duturanye binaturuta ubunini, uzazana ingufu za gisirikare birashoboka neza cyane guhangana nazo… ni nabyo byoroshye”.

Yavuze ko ikibazo cyashobora u Rwanda ari mu gihe hari uwabasha kongera kubiba ingengabitekerezo y’amoko mu Banyarwanda dore ko abayibibye byabagejeje ku mugambi wabo wo gukora Jenoside.

Yongeyeho kandi ko kuva jenoside yahagarikwa muri 1994 abanzi b’u Rwanda bakomeje kugerageza gushaka aho bamenera ariko basanga aho bashaka kwinjirira hose hadadiye.

Gen. James Kabarebe yabwiye uru rubyiruko uburyo igihugu cyabohowe n’ingabo nkeya ugereranije n’izo barwanaga ko bigomba kubaha isomo ribafasha kwigiramo umuco w’ubutwari buhangana n’ibibazo byose kugira ngo bagaragaze ko batasigariye ubusa.

Ati “Abasirikare ba RPA ku itariki 7 Mata 1994 tumaze guhabwa amabwiriza na nyakubahwa Umugaba w’ingabo mukuru w’ikirenga ko tugomba guhagarika Jenoside, imirwanire ya RPA yarahindutse, twarwanye uko tudasanzwe turwana, twari ingabo ibihumbi 19, EX FAR yari ibihumbi 80, abajandarume bari ibihumbi nka 30…40, polisi kominari… interahamwe, nta gasozi na kamwe ko mu Rwanda katari gafite interahamwe, ni ukuvuga ko bari amamiliyoni kandi bose bafite ibikoresho, ariko tumaze guhabwa amabwiriza ko tugomba guhagarika Jenoside twese turiyobora buri wese aba umuyobozi ‘commander ’, nta kintu cyatworoheye nko kurwana intambara yo guhagarika Jenoside”.

“Isomo twigira ku ngabo z’igihugu zaguye ku rugamba ni ukubaho duha agaciro icyo bitangiraga, ntabwo mwararokotse ngo mutahire kurya no kuryama, mwaba muhemukiye imbaraga ‘zidasanzwe’ zabarokoye. Mugire umujinya uvanze n’ishyaka ryo kubaka igihugu, muzabigeraho.”

Gen Kabarebe yavuze ko abarokotse Jenoside ntacyo batahaye igihugu kuba barashoboye kugira umutima ubabarira ariko ko bagikeneye gukoresha izindi mbaraga nyinshi dore ko nta wundi basiganya kubaka igihugu.

Yagize ati “Uburyo Jenoside yateguwe nta wagombaga kurokoka n’umwe, n’abayirwanyaga nta wagombaga gusigara, none se kuba wararokotse ni ukugira ngo ube iki? Ntabwo warokotse biriya bintu ngo usigarire ubusa, niba hari umuntu ufite uruhare rukomeye cyane rwo kubaka iki gihugu akagikunda kurusha undi wese ni uwarokotse Jenoside, uwakoze Jenoside, uwayiteguye ntabwo ari we uzubaka u Rwanda ahubwo azarusenya, uwo ntabwo ari we muzasiganya kubaka iki gihugu.

Minisitiri w’Ingabo yibukije uru rubyiruko ko iyo ufite inshingano hari n’ubwo biba ngombwa ko winginga kugira ngo ugere ku ntego yawe yo kubaka utsinde ushaka gusenya.

Aha yabahaye urugero rw’uburyo yajyaga agirana ibiganiro na bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR byanatumye bamwe bafata iya mbere bagatahuka n’ubwo hari bamwe bagitsimbaraye mu mashyamba

“Bariya ba FDLR hari igihe twajyaga tuvugana nabo, buriya ni ko ba Rwarakabije batashye n’abandi bose…impamvu twavuganaga nabo ntago ari iyindi ni uko dufite inshingano yo kubaka igihugu…ufite inshingano nziza rero niwe uvunika…iyo ufite inshingano ucisha make, ugwa neza, uringinga, urababarira, ukora ibidakoreka…ntushimisha uyu ngo ureke uriya, bamwe barabyumva…”

Aha yavuze ko umwe usigayeyo witwa Ntawunguka Pacifique we yavuze ko adashobora gutahuka mu Rwanda mu gihe hakiri Abatutsi, aha yagaragarizaga uru rubyiruko ko n’ubwo ingufu zahagaritse Jenoside zigihari n’izayikoze zigihari bityo ko badakwiye kurangara.

Umwe muri aba basore uturuka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yijeje Minisitiri w’Ingabo ko batazatenguha igihugu cyabitangiye.

Yabivuze muri aya magambo “Njyewe ku bwanjye nkeka ko na bagenzi banjye ari uko, dufite abacunguzi babiri. Umwami Yesu yadukijije n’abaturokoye, uko dushimira ko yadukijije icyaha, ni ko na mwe tubashimira ko mwadukijije umuhoro.”

Ihuriro ry’abasore barokotse Jenoside ribayeho ku nshuro ya mbere nyuma yo gusanga ubufasha abakobwa baherwamo na basaza babo babukeneye dore ko nabo bahura n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/10/2016
  • Hashize 8 years