Gen Jean Bosco Kazura mu barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemereye abarimo Gen Jean Bosco Kazura na Brig Gen Firmin Bayingana kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryemerera Gen Kazura na bagenzi be kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ryagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yanemeje ko ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare 992 bafite amapeti atandukanye bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri rusange, abagize mu kiruhuko cy’izabukuru ni abasirikare 1167. Barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi bane bafite ipeti rya Brigadier General ari bo Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana wigeze kuba mu buyobozi bwa APR FC.

Abajenerali ba RDF, ba ofisiye bakuru n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano yabo banakorewe ibirori byo kubashimira.

Ibi birori byabaye ku nshuro ya 12, byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Byayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari uhagarariye Perezida Kagame.

Mu babyitabiriye harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, abajenerali, ba ofisiye bakuru ndetse n’abagize imiryango y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo mu rugamba rwo Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubwitange bagaragaje mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Ndabahamagarira gukomeza kurangwa n’umuhate mwagaragaje mu myaka yatambutse. Abato muri RDF babigiyeho byinshi kandi nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu mu kurinda Igihugu cyacu.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko abajenerali n’aba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basize umurage watumye RDF ikomeza kubahwa, abibutsa ko bakwiye kwishimira uruhare rwabo mu kwimakaza amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Intsinzi yose twagezeho mu mateka yacu yubakiye ku bwitange bwanyu, umuhate no guharanira gusoza inshingano zo kurinda Igihugu cyacu.”

Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere n’ubujyanama yabahaye, agaragaza ko byababereye impamba ikomeye kuva mu gihe cy’Urugamba rwo Kubohora Igihugu.

Ati “Aya mahame twakomeje kuyagenderaho kandi azakomeza kutuyobora mu byo dukora.”

Yavuze ko bazakomeza kugaragaza ubudacogora no kwitanga mu kurinda ibyagezweho, baharaniye kuva kera.

Yakomeje ati “Twiteguye gufasha Ingabo za RDF aho tuzakenerwa hose mu gihe kizaza.”

Abajenerali n’aba ofisiye bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kubashimira ubwitange bwabo mu gihe bamaze mu Ngabo z’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2024
  • Hashize 2 weeks