Gatuna : Umuyobozi wa ‘Immigration’ y’u Rwanda yahuye n’intumwa za Uganda [ REBA AMAFOTO]
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration|Rwanda) yakiriye inzego z’umutekano za Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ku mupaka wa Gatuna uherereye mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
Ahagana mu masaha ya saa yine n’iminota 20 ni bwo inzego z’umutekano za Uganda zari zigeze i Gatuna, ziri kumwe n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, yagiranye ikiganiro cyamaze igihe gito ariko ibyakivuyemo ntibyatangajwe ako kanya, bikaba byitezwe ko biza gutangazwa n’Umumuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Ni nyuma y’aho Umupaka wa Gatuna wafunguwe ukaba ari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere, aho abaturage b’igihugu cya Uganda n’u Rwanda batangiye kugenderanirana.
Kugeza ubu Imvaho Nshya iracyagerageza gushaka amakuru y’imibare y’abamaze gusohoka cyangwa kwinjira mu Rwanda.