Gatsibo:Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’iterambere ry’ U Rwanda

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years

Urubyiruko rw’abanyeshuri b’ikigo cyigenga cya Gabiro high school kiri mu murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo baganirijwe ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda n’umugabane wa Africa,


Urubyiruko rw’abanyeshuri b’ikigo cyigenga cya Gabiro high school

ibi byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bwana GASANA Richard ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Kamena 2016 ubwo yasuraga iki kigo.Uyu muyobozi yavuze ko Africa yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo intambara z’urudaca,imiyoborere idahwitse,imbaraga nke mu bikorwa bya gisirikare n’ibindi bituma umugabane wa Africa udatera imbere kandi hari ubutunzi bukomeye.

Urubyiruko rwo muri iki kigo rwasabwe kuba imbarutso yo kwiha agaciro nk’abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo badategereje imbaraga z’amahanga, avuga ko urubyiruko rugomba kwiga ariko bafite intego yo kwishakamo ibisubizo bihangira akazi dore leta ikangurira urubyiruko kwishyirahamwe kugira ngo bihangire imirimo.

Nyuma yo kumva impanuro z’umuyobozi w’Akarere yabahaye,urubyiruko rw’abanyeshuri rwiyemeje kuba imbarutso y’iterambere rw’u Rwanda na Africa muri rusange kandi ko bagomba guharanira kugira imiyoborere myiza no kwishakamo ibisubizo biha agaciro gakwiye umunyarwanda.


Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo bwana GASANA Richard Foto ububiko muhabura

Yatunganyijwe na Sarongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years