Gatsibo:Icyumba cy’umukobwa ku mashuri cyazamuye imitsindire y’abakobwa mu masomo biga

  • admin
  • 23/10/2019
  • Hashize 5 years

Bamwe mubana babakobwa biga Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwikiniro Mu karere ka Gatsibo baravuga Ko Gushyirirwaho icyumba cy’umukobwa byatumye bazamura imitsindire yabo, Kuko igihe babaga Bari Mu gihe cy’imihango Abenshi bataga amashuri cyangwa bakiga nabi.

Hashingiye Ku miterere y’umubiri, Igihe cy’imihango gikunze kugora benshi Mu bana babakobwa,Udasetswe n’abagenzi be kubwo kwiyanduza, kurwara umutwe ,kuribwa munda nibindi, bibaviramo gutaha cg bakiga nabi.Ni zimwe Mu nzitizi abana babakobwa basobanura nkizakuweho no guhabwa icyumba cy’umukobwa.

Ni icyumba kibonekamo ibikoresho by’isuku nkenerwa Mu gihe cy’imihango birimo udutambaro twakizungu tuzwi nka cotexe ,isabune, isume nigitanda cyo kuruhukiraho kubaguwe nabi. Ibi nibyo bamwe mubana babakobwa biga Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwinukiro Mu murenge wa Rwimbogo Bahamya.

Umwe agira ati“Hari igihe ubu wagiye mu mihango hano ku ishuri ari ubwa mbere cyangwa bigutunguye hanyuma ukiyambaza nk’umuyobozi (animatrice) akakujyana mu cyumba cy’abakobwa haba harimo ibikjoresho bitandukanye ukitungunya warangiza ukagenda gukurikira amsomo uko bisanzwe“.

Undi nawe ati”Kuba yarasibaga amasomo (umukobwa) ubu asigaye asoza icyo kibazo cye agahita asuburira mu masomo mbere yarahitaga ataha uri kumva rero ko icyumba cy’umukobwa gifite akamaro ubwo abahungu bamwe baranagusekaga waba urembye ugashaka ahantu uba uryamye ukaba wihaye rubanda abantu bose bakabimenya”.

Ibyo aba bana bavuga binemezwa na Ntukabumwe Aristide umwarimu ku ishuri rya G.S Rwikiniro, aho avuga ko icyumba cy’umukobwa cyatumye imitsindire yabo izamuka Dore Ko ari nabo baza imbere mu bijyanye n’imitsindire.

Ntukabumwe ati”Guhera cyera abana b’abakobwa bari babangamiwe.Hari nk’ikibazo bagiraga kijyanye n’ibibazo byabo bihariye by’abakobwa bakabura uburyo babikemura ariko ubu ngubu uragenda buri kigo leta yashyizeho icyumba cy’umukobwa harimo ibyangombwa nkenerwa byose. Nko muri iki kigo usanga aribo bari ku isonga ntabwo bagenda ngo basige amasomo“.

Uku gusenyera umugozi umwe nibyo ,umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, asaba Ko byakomeza kandi bidasize uruhare rw’umubyeyi Kuko Kwiga bitagira kidobya Iyo ariyo yose, aribyo bifuriza Umwana we Mbaraga zigihugu.

Ati”Umwana w’umukobwa hari amategeko hari n’ingamba nyinshi zagiye zishyirwaho zo kumurengera kandi tubihagazeho tugomba kurengera umwana w’umukobwa“.

Kuba hari ingamba zishyirwaho umunsi ku wundi kugira ngo umwa w’umukobwa arengerwe kandi arindwe, bishimangirwa Na tariki ya 11 Ukwakira umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa aharebwa ibikibangamiye imibereho n’ imyigire ndetse ningamba zafatwa muguhangana nabyo.

JPEG - 227.2 kb
Guverineri Mufulukye Fred avuga ko bashyizeho umugoroba w’umukobwa wunganira icyumba cy’umukobwa mu rwego rwo kurengera umwana w’umukobwa


JPEG - 296 kb
Abanyeshuri b’abakobwa biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rwikiniro Mu karere ka Gatsibo bishimira ko batagita amasomo kubera kujya mu kwezi kw’abakobwa

AMATORA: Muraho neza bavandi! Ni mwinjire kuri iyi Link http://dja2019.rgb.rw nimwagera aho babaza ikinyamakuru mukunda gusoma mwandike Muhabura.rwubwo muraba mugihaye amahirwe yo kwitwara neza mu marushanwa.

Murakoze.

Alice Mukeshimana/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/10/2019
  • Hashize 5 years