Gatsibo:Abayobozi b’amadini barasabwa kuba abambere mu gusengera ahantu hamwe n’abana babo

  • admin
  • 07/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kuba urufunguzo mu gutuma ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’imirimo ivunanye bahabwa bigabanuka binyuze mu biganiro n’ababyeyi babo abenshi baba ari abayoboke bayo madini.Bityo ngo aba bayobozi bajye bakangurira abana babo gusengera aho basengera kuko byagabanya iryo hohoterwa.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 40 yamaze iminsi ibiri mu Karere ka Gatsibo yateguwe na Coalition Umwana ku Isonga ku nkunga y’umushinga Plan International ndetse na Swedish International Development Agency (SIDA).

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga w’uburenganzira bwo kurinda umwana no gufatanya bifite intego yo guteza imbere uburenganzira bwe, kurwanya imirimo ivunanye ahabwa ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kutamwitaho.

Afungura aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Theogene MANZI yibukije abitabiriye amahugurwa ko ari abafasha b’ingenzi akarere gafite.

Ngo ibyo kandi biterwa n’uko abayobozi b’amadini n’amatorero bafite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y’abantu ndetse bagatuma bakora kandi bakanabaremamo kumva ko aribo bafatizo ry’iterambere ryabo.

Yashimangiye ko kwita ku mwana atari inshingano z’umuturage gusa,ahubwo ari ngombwa kuri buri muntu wese wifuza kubaho neza kugeza ku iherezo ry’ubuzima aho yagize ati”Gushyira imbaraga mu kurinda umwana umutegura neza ni ukwiyubakira(gutegurira) ahazaza hacu”.

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko bamenye ko kurinda abana ihohoterwa ribakorwa Atari iby’ubuyobozi gusa ahubwo nabo bamenye ko hari icyo bagomba gukora kugira ngo iyo ngeso icike burundu.

Sheih Mustafa yagize ati”Nigiyemo ko kurinda umwana bitangirira mu bitekerezo. None rero nkanjye nk’umuyobozi w’idini,ubu mfashe inshingano zo kumenyesha abayoboke by’umwihariko ababyeyi, ku buryo batazajya babura mu gihe nk’iki cyo kubakangurira ku birebana n’abana babo”.

Mu genzi we Pasitori Jean Marie Vianney yongeyeho ati”Muri iki kiganiro nigiyemo ko kurinda abana ihohoterwa Atari inshingano z’ubuyobozi gusa,ahubwo nk’umuyobozi mu itorero nanjye iyi nshingano irandeba”.

Kuri iyi ngingo y’abana bakoreshwa imirimo ivunanye no guhohoterwa,umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo SUPT Patrick Butera yashimangiye ko abayobozi b’amadini n’amatorero bashobora gutuma imyumvire itari myiza iri mu babyeyi ihinduka.

Yagize ati”Aboyobozi b’amadini n’amatorero nibo rufunguzo rwo gushyiraho ubumwe mu bantu ndetse bagatuma bushinga imizi,bityo nk’uko batuma abantu baba bamwe nta gahato bakoresheje, bashobora gutuma n’ibi bihinduka!

Bagomba gutangira kujya bajyana n’abana babo mu rusengero nta kubona umwana asengera mu rusengero rumwe n’umubyeyi we ngo asengere mu rundi rusengero”.

Yakomeje agira ati”Ababyeyi nti bakita kubana babo muri iyi minsi kandi ni bamwe mu bagize ayo matorero n’amadini.Abayobozi b’amadini n’amatorero nibo babashinzwe!niyo mpamvu Bagomba gufasha Guverinoma nk’abafatanyabikorwa b’ifatizo”.

Uwari uhagarariye Coalition umwana ku isonga akaba ari umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda Sekanyange Jean Leonard yasobanuye ko Coalition igizwe n’imiryango myinshi,ikora mu byo kurengera umwana.

Uyu muryango ukaba uteganya kuzakorera mu turere twa Gatsibo,Nyaruguru na Bugesera.Ikindi ngo guhitamo ibi bice by’igihugu, byatewe n’uburambe umuryango utegamiye kuri Leta Plan International uhafite.

Ibyo abahuguwe biyemeje kuzakora mu rwego rwo gufasha Leta harimo;Gucengeza mu bantu ibirebana n’uburenganzira bw’umwana ndetse no kurinda ihohoterwa rikorerwa igitsina mu gihe cyo gushyingirwa; Guhugura ababyeyi,urubyiruko ndetse n’abana muri rusange; gutanga amakuru y’ahabonetse umwana utitaweho neza ndetse n’uwukorewe ihohoterwa; Gutanga amakuru atigeze atangwa yerekeranye n’ahagaragara abana bahabwa imirimo ivunanye,abakorerwa ihohoterwa n’ibindi.

Akarere ka Gatsibo gaheruka kuza ku mwanya wa mbere mu turere twose gafite umubare mu nini w’abangavu batewe inda(batwite). ndetse n’ubushakashatsi buheruka gukorwa n’umuryango utegamiye kuri Leta CLADHO,bwagaragaje ko ibi biterwa n’ubucyene buri mu miryango abana bavukamo aho ababyeyi batuzuza inshingano zabo n’umumaro wa kibyeyi.

Kuri ubu ababateye inda bagera kuri 545 bamaze kugaragazwa ariko 81 nibo bamaze gufatwa bityo ingingo nyamukuru ni ukubahiga bose bagafatwa ntawusigaye nk’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB muri aka karere rubyemeza kandi amadini n’amatorero ashobora kubigiramo uruhare.


Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje Gutanga amakuru atigeze atangwa yerekeranye n’ahagaragara abana bahabwa imirimo ivunanye n’abakorerwa ihohoterwa
Maximilien Ruzigana Umuhuzabikorwa wa Coalition umwana ku isonga (ibumoso),Visi meya ushinzwe ubukungu n’iterambere muri Gatsibo Theogene Manzi (hagati) ndetse n’umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda Sekanyange Jean Leonard(iburyo)

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo SUPT Butera avuga ko kuba aboyobozi b’amadini n’amatorero batuma abantu baba bamwe, bagira n’umusanzu baha Leta mukumvisha ababyeyi(abayoboke b’amadini) uruhare rwabo mu kurinda imirimo ivunanye ihabwa abana n’ihohoterwa ribakorerwa

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/01/2019
  • Hashize 6 years