Gatsibo:Abana 26 bari mu kigo Wikwiheba mwana basubijwe mu miryango yabo

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ikigo Wikwiheba mwana cyo mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo, cyakiraga abana bafite ubumuga kikanabacumbikira cyamaze guhagarika iyi gahunda ndetse n’abana 26 cyari gifite bamaze gusubizwa mu miryango yabo muri gahunda ya Tubarere mu miryango.

Hashize iminsi gahunda ya tubarere mu muryango ishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu mu bigo byari byarakiriye abana b’imfubyi,ikigo wikwiheba mwana cyakiraga kikanacumbikira abana bafite ubumuga nacyo cyahagaritse gahunda yo gucumbikira abana mu rwego rwo kwimakaza gahunda ya tubarere mu muryango.

WIKWIHEBA MWANA yari icumbikiye abana 26 bose bafite ubumuga butandukanye,19 bakaba barasubijwe imiryango yabo bwite, 2 bajyanwa mu iryango yabo yagutse, 5 bajyanwa na ba Malayika murinzi badasanzwe bamaze guhugurwa.

Mukasharangabo Mediatrice umuyobozi w’iki kigo avuga ko kuba bajyanye aba bana ari umutwaro babaruhuye nubwo bari bagikeneye gukomeza kubarera.

Ati”Tukaba twishimye cyane kuko ni umutwaro badutuye twari twiyemeje ibintu bikomeye cyane ariko ni ibintu twari twiyemeje gukomeza ahubwo ni uko habayeho gahunda ya leta yo kugira ngo buri mwana arererwe mu muryango“.

Gusa avuga ko nubwo babahaye imiryango yabo,ku nkunga y’abafatanyabikorwa bari basanzwe babafasha bazajya babasura bagire n’icyo babagenera.

Ati”Nk’uko twari dufite abafatanyabikorwa bari basanzwe badufasha gufasha abo bana,bazakomeza kudufasha tubageraho”.

Rwagahungu Gervais umwe muri ba Malayika murinzi badasanzwe bahawe abana,yemeza ko umwana uri mu muryango aba yumva yisanzuye kuruta kuba mu kigo ndetse anagaragaza impinduka ikomeye haba mu myitwarire no mu bwenge.

Rwagahungu Gervais ati “Twe twarebye ubuzima bw’abana tubagereranya n’abacu tubafata kimwe.Gusa twabakuye mu bigo aho bari baratereranywe n’ababibarutse.Impinduka ni ukubona bafite umutima mwiza ukabona n’umubiri we wahindutse kandi yakumva n’umuntu akamumenya uwo ariwe yaba umugabo cyagwa umugore”.

Mugenzi we Mukandengo avuga kwakira aba bana ntakindi bagendeyeho nk’inyungu baba bateze mu kubarera usibye kumva ko ibihembo bazabihabwa n’Imana yonyine ndetse no kwishimira kurera.

Mukandengo ati“Twabyakiriye neza kuko kurera ni byiza.Ubundi nta nyungu zindi umuntu ateze, Imana niyo izahemba twebwe nta nyungu uriya mwana tumutezeho ariko ibyiza ni uko twaba tumufite mu muryango”.

Umuyobozi w’umuryango Hope and Homes for Children umuryango mpuzamahanga ukorana na leta muri gahunda yo guharanira ko umwana wese arererwa mu muryango asobanura ko gahunda ya tubarere mu muryango ari gahunda igamburuza ibyavugwaga ko abana baba mu bigo baba badafite imiryango, avuga ko gusubiza abana mu miryango ari kimwe mu bibasubiza uburenganzira bwabo bari baravukijwe.

Ati“Muri make ni gahunda nziza kuko yaje igamburuza cyangwa ivuguruza ibyari bisanzwe bivugwa.Kuko bavuga ngo ni imfubyi buri buri,ngo ni abana batoraguwe ku buryo udashobora kubabonera imiryangoariko byagaragaye ko hejuru ya 80% bari bafite imiryango.Ni ukuvuga ngo ni uburenganzira bari baravukijwe basubijwe“.

Ni ikintu rero cyo kwishimira ku rundi ruhande ukabona ko bamerewe neza mu miryango”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzw imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, asaba imiryango yakiriye abana bavanywe mu bigo kubaha uburere bukwiye.

Ngo ibi bishimangirwa na gahunda ya Leta yo kuvana abana mu bigo kugira ngo umwana ahabwe uburere bukwiye akura mu muryango.

Ati”Ariko noneho kuba hari gahunda ihari y’igihugu tumurere mu miryango, aba bana twagiye tubashakira ba malayika murinzi batandukanye barabatwara kugira ngo bazakure neza ari abana bafite uburere nk’uko n’igihugu cyatekereje y’uko abana bakwiriye kurererwa mu miryango kugira ngo bahabwe uburerere”.

Avuga ko ntakabuza aba bana bazabaho neza kandi bakagira uburere nk’ubw’abandi bana.

Ati”Turumva rero ikizere gihari aba bana uburerere bazabuhabwa nk’uko igihugu cyabiteganyije”.

Ingamba z’Igihugu zivugurura uburyo bwo kwita ku mibereho myiza y’umwana zemejwe muri Werurwe 2012, zigaragaza uburyo abana bari mu bigo bashakirwa imiryango ikabarera ndetse n’abatereranwe bakagira uburyo bitabwaho.Intego nyamukuru yazo akaba ari ukubaka ubushobozi bw’imiryango kugira ngo hirindwe itandukana ry’abawugize no kugaruka ku muco mwiza wo kwita ku mwana wese nk’uwawe.

JPEG - 78.8 kb
Inyubako z’aho ikigo WIKIHEBA MWANA cyakoreraga
JPEG - 70.1 kb
Mukasharangabo Mediatrice umuyobozi w’ikigo Wikwiheba mwana

Mukeshimana Alice/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years