Gatsibo: Umushinga ADEF wahaye abatishoboye 350 ubwisungane mu kwivuza

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umushinga w’Abisilamu ADEF wahaye abatishoboye bo mu Murenge wa Remera inkunga y’ubwisungane mu kwivuza y’amafaranga Miliyoni 1,050,000 Rwf muri gahunda y’uyu mushinga y’Ivugabutumwa no gufasha abatishoboye hirya no hino

ADEF (African Development and Education Foundation) akaba ari umuryango Nyafurika w’Abisilamu ushinzwe uburezi, iterambere ndetse n’ibwirizabutumwa.

Iki gikorwa kikaba cyabereye ku musigiti wa Remera kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016,hakaba hafashijwe abatishoboye basengera mu Idini ya Isilamu ndetse n’abandi batari Abisilamu.

Sheick Yunusu Mushumba ushinzwe ibwirizabutumwa muri ADEF mu Rwanda yagize ati “ADEF nk’umufatanyabikorwa wa Leta, mu mahame tugenderaho mu Idini ya Isilamu harimo no gufasha abatishoboye, kandi dufasha abantu bose tutarobanuye

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza, mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze kwishyurira abantu ibihumbi 3750 harimo n’abo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ngo kandi uburakare n’ubutagondwa byitirirwa Abasilamu siko biri kuko ngo bari mu Gihugu kibaha uburenganzira bwose nkandi madini, ngo akaba nta mpamvu nimwe yatuma baba intagondwa,yasabye Abisilamu kwima amatwi abashobora kubabwira ibinyuranye n’ibikorwa by’urukundo n’amahoro.

Abatishoboye bahawe mutuweri bishimiye ko batazongera kurembera mu rugo kuko babonye ubwishingizi

Nyiradende Theophilla ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Remera avuga ko ADEF yabagabanyirije Ikibazo cy’abaturage ibihumbi 4499 babarizwaga mu kiciro cya mbere badashoboye kwiyishyurira mutuweri

Yagize ati “kuba bishyuriye Imiryango 350 badufashije urugendo rwo kwesa imihigo tuba twarahize nk’ubuyobozi, turikuri 81, 2 % by’abishyuye mutuweri

Mu izina ry’Umurenge wa Remera Nyiradende yahaye abaje bahagarariye ADEF ibaruwa yo kubashimira kubera uruhare rw’Idini ya Isilamu mu kubafasha kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Mukamana Claudine umwe mu bahawe mutuweri yagize ati “mfite abana 9, kubona mutuweri y’Umuryango sinabishobora rwose kandi nca inshuro, ndashimira Abisilamu batugobotse kuko twarwaraga tukabura uko twivuza

Avuga ko mbere bishyurirwaga Mutuweri na Leta, uyu mwaka babakura ku rutonde bityo bibabera ingorabahizi.

Imiryango itishoboye yahawe inkunga ya mutuweri, ikaba yasabwe guharanira kwigira nabo bakiteza imbere bagatera indi ntwambwe aho guhora mu bukene, ntibahore bategereje gufashwa na leta cyangwa abaterankunga.
Sheick Yunusu Mushumba ahereza mutuweri Mukamana Claudine umwe mu batishoboye anavuga ko kandi gufasha abatishoboye ari ihame mu Idini ya Isilamu

Nyiradende Theophilla ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahereza mutuweri abatishoboye anabasaba guharanira kwigira



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years