Gatsibo: umupolisi yarashe bagenzi be 4

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, kuri station ya Police ya Ngarama umupolisi yarashe bagenzi be bane umwe arapfa abandi babiri barakomereka, umugenzi we na we ahita amurasa aramukomeretsa, Polisi iracyari gukora iperereza.

Umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa avuga ko hataramenyekana impamvu uyu mupolisi yarashe bagenzi be.

ACP Twahirwa yatangaje ko umupolisi Muto yarasiye bagenzi be mu kigo, mu bo yarashe bose bari ku rwego rumwe.

Yavuze ko yarashe bagenzi be batatu, umwe ahita apfa abandi bajyanwa kwa mu ganga. Gusa ngo uyu mupolisi na we yahise araswa nawe arakomereka ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Ngarama.

Ati “Bagenzi babonaga asa n’udakomeye mu mutwe, na bo baramurasa ari muri abo batatu bakomeretse, iperereza ryatangiye. ”

.

Amakuru atugeraho aravuga ko uwarashe bagenzi be yitwa Didier Niwemfura, akaba yarashe Eric Ngayaberura (wahise apfa) n’abakomeretse aribo Jean Bosco, Shadrack Simbayobewe, Innocent Dusabe na Alliance Nyirazaninka.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe