Gatsibo: Umugabo Ukekwaho Kwica Uwihoreye Gaudence yafatiwe i Karangazi

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugabo ukekwaho kwica nyirabuja witwa Uwihoreye Gaudence wo mu karere ka Gatsibo, yafatiwe i Karangazi mu karere ka Nyagatare

Uwihoreye w’imyaka 29, wari utuye mu mudugudu wa Kabarore, akagari ka Kabarore umurenge wa Kabarore, yishwe anigishijwe umugozi mu ijosi, mu ma saa yine z’amanywa ku irariki ya 03 Ukwakira 2016. Umurambo we bawusanze mu bwogero.

Ndagijimana Felicien, umuyobozi w’umudugudu wa Makomo, Akagari ka Karama, umurenge wa Karangazi avuga ko bafashe uwo musore, ukekwaho kwica Uwihoreye, saa kumi n’ebyiri z’igitondo kuri uyu wa kabiri 04 Ukwakira 2016.

Akomeza avuga ko ifatwa rye ryatewe n’umukecuru wari wabikijwe igikapu n’uwo musore ukekwaho kwica nyirabuja.

Uyu mukecuru ngo yumvise amakuru kuri Radio ko uwo musore akekwaho kuba yarishe nyirabuja ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu.

Agira ati“Uwo mukecuru yatubwiye ko ngo yumvise amakuru ko uwo musore wari wabikije igikapu iwe ashobora kuba yarishe nyirabuja none akaba yaje kubihishamo. Twamufashe bukeye kuko yari yaraye aho yigeze gukora.”

Mugabo Fabrice, umukozi w’umurenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo ushinzwe irangamimerere akaba akora nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire, nawe yemeza ko ukekwaho kwica nyirabuja yafashwe. Yemera icyaha ariko ngo akavuga ko yabyohejwe na sebuja.

Agira ati “Yemera icyaha akavuga ko yafatanije n’uwitwa Kadogo kandi yabisabwe n’uwari sebuja akamuha ibihumbi ijana by’igihembo.”

Uwo musore ngo agikora icyo cyaha yihutiye kwiba imyambaro ya sebuja ahungira ahitwa Makomo muri Nyatari, ahari urugo yigize gukoramo, aragira inka.

Uwo musore n’uwo bakekwaho ubufatanyacyaha, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwamda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese wica undi abishaka.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years