Gatsibo: Imiti yazanywe ivuye Tanzania mu buryo bwa forode yishe inka z’abaturage batanu

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 27 Kamena abashumba baragiraga inka mu murenge wa Rwimbogo, Akagali ka Rwikiniro, Umudugudu wa Ndama II umwe yagiye Tanzania azana umuti witwa Notrazore mu buryo bwa forode bawuvanzemo undi muti bikora uburozi bawuziteye wishe inka 26. Izindi eshanu nazo zimerewe nabi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye Muhabura.rw ko zari inka z’abagabo batanu zikaba zarapfuye zize umuti bari basanzwe bakoresha wo kwica uburondwe bawuvanga n’undi wazanywe n’umwe mu bashumba b’abo bagabo awukuye muri Tanzania awuzanye mu buryo bwa forode.

Gasana yagize ati” Ni inka z’abaturage bagera kuri 5 ariko byakozwe n’abashumba babo hari umuti bari basanzwe bakoresha mukwica uburondwe noneho bakavuga ko uwo muti iyo bakoresheje uburondwe bwose budapfa ngo bwose burangire ahubwo bwongera bugahembuka nk’uko babivugaga.Umwe mu bashumba rero w’umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzania,hari abagenda bakajyayo kuko hari n’abasizeye abavandimwe”.

Akomeza agira ati” Agiye agarutse azana agacupa ku uwo muti ngo bamubwiye ko iyo baramutse bawuvanze n’undi [uwutica uburondwe] ushobora kugira umumaro. Niko babigeje rero aho bafashe imiti ibiri umwe bari basanzwe bakoresha bawuvanga n’undi uwo mushumba yavanye Tanzania,baracanga yombi boza inka.Bamaze kuzoza rero nibwo zapfuye”.

Umuyobozi w’akarere yasoje asaba aborozi kujya birinda gukoresha imiti babonye yose kuko mu Rwanda hari uruganda rwitwa Agropale rutunganya imiti yica uburondwe neza kandi igurishwa ku giciro gihwanye n’iyiva mu mahanga.

JPEG - 91.1 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard / Photo ububiko

Inka zapfuye zari iz’abagabo batanu baragariraga mu gikumba kimwe aribo Francis Niyonsaba, Innocent Bayijahe, James Gato, Edward Rukambira na Jean de Dieu Habimana.

Kuri babiri mu bashumba bateye umuti ziriya nka zigapfa ubu ngo bababuze. Bikekwa ko aribo baba bazanye uwo muti wundi wavanzwe n’usanzwe ukica izi nka.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko uwo muti wa Notrazore iyo uwuvanze n’indi bitewe n’ibiwugize [Chemical components] uhita uhinduka uburozi.Bityo kuba barawuvanze n’uwo wundi nicyo cyatumye izo nka zihita zipfa bitewe n’ingaruka z’uwo muti utajya uvungwa n’indi nk’uko impuguke zabitangaje.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years