Gatsibo : Ibitaro bya kiziguro birashinjwa n’Abaturage kuraza Abarwayi 2 ku gitanda kimwe

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba birashinjwa n’Abaturage kugira inyubako zishaje zitakijyanye n’igihe, n’ikibazo cy’ibitanda bike. Abaturage bavuga ko ikibazo ibi bitaro bifite ari ugusaza kw’inyubako ndetse n’ibitanda bike bituma ku gitanda haryama abarwayi 2 cyangwa 3.

Uwitwa Nyirabahire uturuka mu Murenge wa Remera yavuze ibitaro babishinja ibintu 2 yagize ati”Ibitaro tubishinja ibintu 2, icya mbere ni inyubako zishaje zitakijyanye n’igihe, icya kabiri ni ikibazo cy’ibitanda bike bituma hari igihe usanga ku gitanda haryamye abarwayi babiri cyangwa batatu bacurikiranye, hari nubwo usanga umubyeyi akimara kubyara akabura igitanda bakamusasira matora hasi.”

Mugenziwe Uwitwa Bamporiki yavuze ko hari n’ubwo ku gitanda hashyirwa abarwayi barwaye indwara zitandukanye ku buryo umwe yakwanduza undi, gusa ashima abaganga kuko bakora uko bashoboye bakavura abarwayi.

Usibye kuba ubu bucucike bugira ingaruka ku barwayi bavurirwa ahantu hatoya, ngo bunagira ingaruka ku barwaza b’abo barwayi kuko rimwe na rimwe barara hanze. Cyakora ngo bitewe n’uburemere bw’ikibazo cy’inyubako nkeya abo barwaza babona kiri muri ibyo bitaro, ngo nta muntu barenganya, ahubwo ngo basanga baramutse bafite ibitaro byagutse bishoboka ko batahura n’ibibazo nk’ibyo bahura na byo.

Mukazitoni yagize ati “Turara hanze aha. Cyakora ntitwarenganya n’abandi ngo tubura aho dukwirwa kuko n’abarwayi babura aho bakwirwa. Ku gitanda kimwe hakajyaho abarwayi babiri n’abana ba bo twebwe tugashoberwa tukarara hanze. Tubonye ibitaro byiza binini birambuye wenda natwe twajya tubona agaciro nk’abarwaza

JPEG - 238.1 kb
Zimwe mu nyubako ibitaro bya Kiziguro bikoreramo ubu.

Kuruhande rw’ Ubuyobo zi bw’ Ibitaro bya Kiziguro nti buhakana iki kibazo

Dr Mbayire Vedaste uyobora ibitaro bya Kiziguro, yavuze ko bafite ibitanda 87, akaba ari bike , ku mu bitanda 100 haba hariho abarwayi 120.

Mbayire yagize a ti “Turifuza ko twabona ibitaro bigezweho bibasha kwakira abarwayi no kubaha serivisi bakeneye”.

Vedaste yavuze ko ku bijyanye n’inyubako zishaje zitajyanye n’igihe ngo Minisitiri w’Intebe ubwo yabasuraga yabemeye ko bazohereza ikigo cy’igihugu cy’imyubakire harebwe agaciro k’ibikenewe bityo ibitaro byubakwe vuba.

Ibitaro bya Kiziguro byatangiye mu mwaka wa 1985 bitangira ari ikigo nderabuzima cya kiriziya gatorika muri diyoseze ya Byumba, icyo cyayoborwaga n’ababikira b’abazungu. Bitewe n’uko cyari kure y’ibindi bitaro kandi mu bagikoragamo hakaba harimo n’umuganga cyaje guhabwa inyito ya Rural Hospital, ugenekereje bivuga ibitaro byo mu cyaro.


Salongo Richard / Muhabura.rw

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years