Gatsibo: Baracyaheka abarwayi mu ngobyi gakondo bigatuma ababyeyi babyarira mu nzira

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Murambi umurenge wa Nyagihanga bahangayikishijwe n’ababyeyi babyarira mu nzira kuko Babura uko bagera ku kigo nderabuzima bitewe n’ikibazo cy’umuhanda mubi utorohera ibinyabizi byabafasha kugerayo.

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko kibabereye umutwaro ukomeye kuko ubuzima bw’umubyeyi ugiye kubyara buba buri mukaga, bitewe n’uko kugera aho agomba kubyarira ari urugendo rurerure bakora bamutwaye mu ngobyi ya gakondo.Ngo ibi bikorwa kuko nta ngombyi y’abarwayi yabafasha bitewe n’uko nta muhanda yabona wo kunyuramo.

Ibi ni ibyemezwa n’abaturage baganiriye na Muhabura.rw aho bavuga ko ababyeyi babyarira mu nzira,bityo bakagira impungenge z’uko bishobora gutuma umubyeyi ndetse n’umwana bahaburira ubuzima mu buryo bw’amanzaganya.

Umwe yagize ati”kubera n’ababyeyi baba bafite inda,ntabwo wahamagaza nka moto mu masaha ya ninjoro ngo ibone uko umujyana ku kigo nderabuzima kubera imikuku(umuhanda umeze nabi),bityo niyo mpamvu bagomba guhekwa rero”

Akomeza agira ati”Nk’umubyeyi ufashwe n’inda bagomba kumuheka mu ngobyi ya Kinyarwanda bakamugeza ku kigo nderabuzima kandi nabwo harimo intera.Ni kure cyane cyeretse bamuhetse kuri busuri(ingobyi)”.

Mugenzi we nawe yunzemo ati”Iyo umubyeyi yabyariye mu nzira ubwo aba yabyariye mu rugo ubwo niko byitwa kubera ikibazo cy’umuhunada.Nk’ubu hari ukuntu umubyeyi ashobora gufatwa ukiyambaza ambiranse ariko inaha nta ambiranse yapfa ihageze.Na moto kugira ngo ijyane umubyeyi ni njoro,ntabwo byakunda n’ikibazo”.

Ku ruhande rw’akarere,Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ,Manzi Theogene avuga ko ikorwa ry’uwo muhanda ari ikintu gihenze ahubwo ko bagiye gushyira mu igenamigambi iy’ukubakwa ry’amavuriro aciriritse (poste de santé) muri ako agace.

Ati”Ntabwo ubushobozi bubonekera rimwe.ari ugukora umuhanda birahenze ariko kubaka santre de santé tuzazongera kuko ahari ahantu nka hatatu hacyeneye centre de santé nizera ko muri gahunda itaha abaturage baho tugerageza kugera mu midugudu yabo tukagira icyo tubibabwiraho.

Ariko umuhanda uva hariya ugera kuri centre de santé ntabwo twavuga nonaha ngo akarere ko turibubashe kuwukora.Ntabwo byashoboka”.

Gusa kuba uyu muyobozi avuga ibi byo kubaka amavuriro mato muri atwo duce, ntabwo bikuyeho ko umuhanda nawo watekerezwaho ngo wubakwe kuko birashoboka ko hari umubyeyi cyangwa undi muturage warwara agacyenera serivise zisumbuyeho mu kigo gifite ubushobozi burenze ubw’ivuriro rito ( poste de santé).

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/02/2019
  • Hashize 5 years