Gatsibo : Abitabiriye imurikagurisha barishimira intambwe rigenda rigeraho

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore kuri uyu wa 27 Kamena 2018 hatangijwe Imurikagurisha rigizwe n’Abafanyabikorwa baturutse muri Ako karere. Ryafunguwe ku mugaragaro n’ Umuyobozi w’ Akarere Gasana Richard Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Abayobozi batandukanye .

Sebatware Crema , umwe mu bo twahahuriye amaze guhaha yatangarije muhabura.rw ko yishimiye ibyo yarisanzemo , yagize ati “Ubu ni ubwa gatatu ndizamo kuva umwaka ushize, ariko kimwe mu bituma uko rije ritarangira ntaryitabiriye ni uko buri nshuro ndijemo nsanga hari ibishya byisumbuye ku byo riba ryarazanye ubushize, aha ndavuga nk’ibiciro binyuze abaguzi, bimwe mu bicuruzwa utapfa kubona ino “.

Umuyobozi w’ Akarere Gasana Richard yatangaje ko iri murika ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’igisubizo ku bashaka gutangira guhanga udushya.

Umuyobozi w’ akarere Gasana Richard yasabye abamurikabikorwa kurushaho kongera agaciro k’ibyo bakora kugira ngo babashe guhangana ku masoko mpuzamahanga abizeza ko leta y’u Rwanda yiteguye kubafasha kubona amasoko y’umusaruro w’ibikorwa byabo. Yashimiye intambwe abikorera bo muri Aka karere bagezeho mu gutanga umusanzu wo kubaka iterambere ry’igihugu.

Gasana Richard yavuze ko imurikagurisha nk’iri riteza imbere ubukungu bw’ Akarere ndetse n’iyi ntara kuko bisiga amasomo akomeye ku bamurikabikorwa n’abaryitabiriye bose. Yashimye ko kuri ubu hagaragara impinduka mu bamurikabikorwa kuko usanga bamaze gutera intambwe kuko bageze aho bamurika ibiva mu musaruro wabo baba batunganyije ari nacyo cyerekezo cy’Igihugu muri rusange

.
Umuyobozi w’ Akarere Gasana Richard

Umuyobozi w’ akarere yavuze ko mu myaka ibiri ishize iri murikagurisha rizaba ku isonga mu mamurikagurisha yose yo mu Turere twose . Yashimye ubufatanye bukomeje kuranga abikorera bo muri Aka karere .

Muri Iri murikagurisha kandi Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri makuru bari mu imurikagurisha bavumbuye uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bugamije kongera umusaruro w’ibihingwa.


Umushinga Hinga Weze Umaze Gufasha Abaturage benshi

Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 28/06/2018
  • Hashize 6 years