GATSIBO: Abanyeshuli barakangurirwa kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge

  • admin
  • 03/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuri uyu wa kabiri 02 Nzeri, mu kigo cy’amashuli cya Gabiro High School, riherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo ,igikorwa cyari cyahuje abanyeshuri bagera kuri 600 baryigamo, ubuyobozi bw’ishuri , ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gatsibo ndetse n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gatsibo(DCLO), IP Roger Rwakayiro.

Hatanzwe ikiganiro hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyeshuri aho baganirijwe ku moko y’ibiyobyabwenge n’aho bikunze kugaragara, ububi bwabyo n’uko bakwiye kubyirinda ndetse n’umusanzu bakwiye gutanga mu kurwanya ikwirakwizwa ryabyo. IP Rwakayiro yavuze ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu karere ka Rulindo ari ibiba biri mu nzira bijyanwa i Kigali bivuye mu turere duhana imbibi n’imipaka .



Aba banyeshuli bakanguriwe kwirinda igisa n’icyaha cyose

Police y’Urwanda kandi Yakanguriye aba abanyeshuli kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora baba bari ku ishuri cyangwa iwabo mu miryango.

Madamu Umfuyisoni Bernadette, ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gatsibo mu kiganiro yatanze,yibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” , yibutsa aba banyeshuri ko igihugu kibatezeho byinshi bityo ko bagomba kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda kugirango bazabe abaturage babereye igihugu kandi bagomba gukurikiza inama bahora bagirwa z’imyitwarire, haba kutishora mu biyobyabwenge no mu ngeso mbi, kuko bifite ingaruka kuri bo no kubo babana no ku mutekano muri rusange.

Madame Umfuyisoni Yanasojeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yegera abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kuko ari rwo rwibasiwe n’ibiyobyabwenge , ubusinzi n’izindi ngeso mbi, ni na rwo kandi rukunze gufatirwa mu byaha bitandukanye, akaba ari rwo rukeneye inyigisho Polisi itanga kurusha ibindi byiciro by’abaturage.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 03/09/2015
  • Hashize 9 years