Gatsibo :Ababyeyi n’Abanyamadini rumwe kuri gahunda yo kwegereza Abaturage udukingirizo

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years

Bamwe mu rubyiruko, Ababyeyi, ndetse n’abanyamadini mu karere ka Gatsibo ntibavuga rumwe kuri Gahunda ya Leta yo kurwanya Icyorezo cya Sida ndetse no kugabanya inda zitateguwe ahanini usanga ziri mu bitera ubwiyongere bukabije bw’abaturage

Kuba Leta ibinyujije muri Minisiteriy’Ubuzima hagenda hafatwa ingamba zo gufasha abantu kwirinda Sida ikabinyuza mu gikorwa cyo kwegereza udukingirizo ahantu hakunze guhurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuli mu tubari ndetse n’ahandi hantu hanyuranye usanga bamwe mu rubyiruko bishimira iki gikorwa bakavuga ko ari ibintu bifasha babandi bananiwe kwifata kandi bakaba bemeza ko bitabatera ipfunwe gukoresha utwo dukingirizo

Gusa kurundi ruhande usanga bamwe mu banyamadini anyuranye bahamya ko umukirisitu uhamye aba yagakwiye kwifata nk’inzira yo kwirinda Izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko kugendana agakingirizo bidakwiye

Ni ibintu Leta y’u Rwanda ihuza iki kibazo na gahunda yo kuboneza urubyaro gusa ikavuga ko ahanini haba hari imyumvire y’abantu itari yahinduka.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko bateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye amadini nk’uko bivugwa na Minisitiri muri MIGEPROF Nyirasafari Esperance.

Min Nyirasafarari ati “Ubusanzwe wenda ntago twamenya neza niba koko hari abakirisitu batabyumva kimwe na Leta y’u Rwanda ngo bumve neza iby’iyi gahunda yo kurwanya Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwirinda inda zitateguwe ndetse no kuboneza urubyaro gusa bamwe mu bayobozi b’Amadini twatangiye kuganira nabo kuko sibo bakwishimira ko umuntu abyara umwaka azashyira mu muhanda”

“Ikindi kandi imyumvire yacu twese nk’Abanyarwanda ikwiye kuba imwe tukumva neza ko kubyara abana dushoboye kurera ari ukubaka igihugu cyacu cy’ejo hazaza kizira abana bo ku mihanda kuko aho ntitwaba dufite indangagaciro ndetse ntan’aho twaba twerekeza, ibi byose rero bizagerwaho mu gihe tuzumva ko iyi gahuda yo gukwirakwiza udukingirizo mu duce tunyuranye cyane mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”


Nyirasafari Esperance,Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years