Gasabo: Undi Mugabo yicishije umugore we isuka ahita aburirwa irengero

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo umugabo witwa Gahire Augustin yishe umugore we babyaranye abana 8 akoresheje isuka.

Kumunsi wejo hashize nibwo uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe agahita aburirwa irengero.Byamenyekanye bitangaje n’umwe mu bana bavuka muri uyu muryango .Ubuyobozi n’abaturage bo muri aka gace bavuga ko intandaro ya byose ari amakimbirane ashingiye ku mitungo Gahire yari afitanye n’umugore we Mukarusagara Agnes.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka.

Ati “ Nibyo byabaye ejo yamwicishije isuka ya Majagu kuko twayisanze munsi y’igitanda ariko yahise atoroka ubu ari gushakishwa.”

Yakomeje agira Ati “ Umwana yari iwabo amara umwanya atabona nyina na se, nibwo yinjiye mu cyumba cyabo abona nyina yapfuye ahita atabaza.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ku buryo hari n’igihe umugore yari yarareze umugabo we ahita atoroka, aza kugaruka amusaba imbabazi nyuma aza kumwica.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years