Gasabo : Ubwoba ni bwose ku basore babenze umukobwa uhari abenshi bamaze kuhaziga ubuzima

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu kagali ka Rudashya mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo haravugwa impfu z’urukurikirane z’abantu bapfa mu buryo budasobanutse, bikaba bivuga ko bashobora kuba barimo kuzira uburozi.

Abatuye muri ako gace bavuga ko mu byumweru bibiri gusa ngo hari hamaze gupfa abantu barindwi, barimo abasore batanu, umukobwa umwe n’umugore umwe.

Izo mpfu bavuga zidasobanutse ngo zirimo kwibasira urubyibyuruko cyane cyane urw’abasore.Aba baturage bavuga ko hari umukobwa ushobora kuba abyihishe inyuma kuko ngo uwanze gukundana nawe ngo ahita umuroga akamwica.

KIMONYO Martin utuye mudugudu wa Kinyaga mu kagari ka Rudashya avuga ko umuhungu we w’imyaka 26 nawe aherutse kwitaba Imana nyuma yuko uwo mukobwa amubwiye ko umuhungu we yamwanze.

Abatuye muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa ukomeje kwibasira urubyiruko rw’abasore ngo yakoze urutonde rw’abasore bagera ku 10 ngo azahitana muri ubwo buryo. Ni ibintu urubyiruko ruvuga ko rwatewe ubwoba na byo kuko harimo n’abatagisohoka mu nzu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera KAYIHURA Felix yatangarije Umunyamakuru ko ayo makuru na we yamugezeho ndetse ngo afatanyije n’inzego zishinzwe umutekano barimo kureba uko babikurikirana.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/01/2020
  • Hashize 4 years