GASABO: Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhindekazi ibintu yari yibwe n’abakozi be
- 03/09/2015
- Hashize 9 years
Ku itariki ya 2 Nzeri 2015 Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umuhindekazi witwa Aparna Singh ibintu bitadukanye yibwe n’abakozi be bo mu rugo aribo Munyaneza Eric na Mukantabana Aimerance.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yafashe ibikoresho byose yibwe n’ibihumbi 20 by’amafaraga y’u Rwanda mu yari yibwe andi akaba agishakishwa. Ibi bikoresho n’amafaranga bikaba byaribwe ku itariki ya 1 Nzeri ahagana saa yine z’amanywa biza gufatanwa abavuzwe hejuru ku gicamunsi kuri uwo munsi. Avugana n’itangazamakuru, Singh yavuze ko yibwe mudasobwa igendanwa, insakazamajwi nto eshatu n’amafaranga agera ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhango wo kubimushyikiriza wabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kimironko mu karere ka Gasabo aho Munyaneza, uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba abarizwa mu kagari ka Karugira, ko mu murenge Kigarama, akarere ka Kicukiro na Mukantabana, uri mu kigero cy’imyaka 39, akaba n’umubyeyi w’abana batandatu, akaba we atuye ku kagari ka Kamatamu, ko mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo bafungiwe mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda,CSP Célestin Twahirwa yasobanuye ko bariya bakozi bo mu rugo bombi babanje kuzimya amashanyarazi yo mu nzu y’uriya muhindekazi bakoreraga iri mu kagari ka Bibare, ko mu murenge wa Kimironko kugira ngo ibyuma bifata amashusho yashyizemo bitabafata amashusho bari kwiba biriya bikoresho byafatiwe mu nzu ya Mukantabana muri kariya kagari atuyemo.
Ibikoresho bye yabisubijwe kumugaragaro
Amaze gushyikirizwa ibintu bye, Singh yagize ati: “Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo narayimenyesheje ko nibwe, ikimara kuhagera, nahise numva ko byanze bikunze ko iri bufate ibintu byanjye byibwe ndetse n’ababyibye. Ni nako byagenze kuko kuri uwo munsi nibweho, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yampamagaye imbwira ko ibintu byanjye nari nibwe byafashwe inambwira kuza kubifata none ndabishyikirijwe”.
Baramutse bahamwe n’icyaha,aba bombi bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Src RNP