Gasabo/Kimironko:Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya arashira[REBA AMAFATO]

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu murenge wa Kimironko akagari ka Bibare umudugudu w’Inyange kuri uyu mugorobo inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ariko intandaro ni umwana watwikishije matera umwambi w’ikibiriti Habasha gukurwamo abana,matera ndetse na gaze.

Ibyo byabaye mu gihe umukozi yari arimo kumesa imyenda hanze, maze yohereza abana ngo bajye kuryama maze bafata ikibiriti bacana umwambi wacyo nibwo matera yahise ifatwa ikongereza inzu yose.

Umwe mu baturanyi watabaye abana ndetse n’umukozi yatangarije Muhabura.rw ko bagiye kubona bakabona inzu itangiye gucumba umwotsi ihereye mu gikari nyuma ihita igurumana.

Yahise yiruka ajya gutabara asanga urugi rwo kwirembo(Porotaye) rufunze maze umukozi aba ariwe umukingurira kuko yari yabuze uko yinjira ngo ajye gutabara.

Yinjiye asanga umukozi n’abana bamaze gusohoka mu nzu bahagaze hanze bafite ubwoba nta kindi yakoze yahise yiruka ajya guhamagara Polisi ihita izana imodoka ebyiri zizimya inkongi ariko basanze inzu yamaze gushya yarangiye bagerageza kuyizimya kugira ngo idakongereza ibikoni kuko aribyo byari bisigaye bitagezweho n’umuriro.

Iyi nzu yahiye, ntagihe kinini yari imaze kuko abotwabashije kuganira batubwiye ko itaramara n’umwaka itashywe.


Tuhagera twasanze inzu iri kugurumana cyane
Iyi nzu ntagihe kinini yarimaze kuva bayitashye
Polisi yo mu ishami ryo kuzimya inkongi yahageze itangira kuzimya n’ubwo inzu yari yamaze gukongoka

Abaturage bari bahari bafashije Polisi kuzimya aho bafatanyije gukurura umupira w’amazi kugira ngo ubashe kugera aho inzu yashyaga.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years